skol
fortebet

Pep Guardiola yibasiye mukeba Manchester United kubera ibyo yakoreye Alexis Sanchez

Yanditswe: Sunday 01, Sep 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola yatangaje ko nubwo benshi bashinja Alexis Sanchez ko yitwaye nabi mu ikipe ya Manchester United ariko badakwiriye kumureba wenyine ahubwo bakagombye no kureba ku zindi mpamvu zirimo na bagenzi be bakinanaga.

Sponsored Ad

Alexis wari umaze amezi 18 mu ikipe ya Manchester United ariko akaba yarayivuyemo igitaraganya yerekeza muri Inter Milan,yanenzwe n’abafana b’iyi kipe kubera umusaruro mubi yabahaye gusa Pep Guardiola yavuze ko abantu badakwiriye kumutera ibuye ahubwo bagomba no kureba ku ruhare rw’ikipe.

Yagize ati “Abakinnyi b’umupira ntibakina bonyine.Muravuga ko ari ukwitwara nabi kwa Alexis ariko hari impamvu nyinshi.Ntabwo umukinnyi ajya mu kibuga wenyine,umupira w’amaguru si Tennis cyangwa Golf.Gukinana n’abakinnyi 10 mukina kimwe,muhangana n’abandi.Hari impamvu nyinshi zituma umukinnyi yitwara neza.Sinzi ibyabaye hariya,sinari mpari kandi sinzahaba,niyo mpamvu nta gitekerezo natanga gusa ntabwo ari impamvu imwe.

Guardiola asa n’uwatunze urutoki abakinnyi ba Manchester United ko bari ku rwego rwo hasi cyane kuko yemeje ko Sanchez wenyine atariwe wari gukina mu kibuga anaboneraho kwemeza ko azitwara neza mu Butaliyani.

Mu minsi ishize Lukaku nawe yavuze ko umusaruro mubi w’ikipe bawumushinjaga we na Pogba na Alexis kandi bakina ari benshi mu kibuga.

Alexis yatijwe umwaka umwe mu ikipe ya Inter Milan aho agiye gushaka ko yagaruka mu bihe byiza yarangiza akagaruka muri Manchester United.



Guardiola yavuze ko Alexis atari gukina wenyine muri Manchester United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa