skol
fortebet

Pep Guardiola yijeje Liverpool ko bazayiha icyubahiro gikwiriye Kuwa Kane

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Pep Guardiola avuga ko abakinnyi b’ikipe ye ya Manchester City bazaha icyubahiro Liverpool iherutse kwegukana igikombe cya Premier League cy’uyu mwaka, ubwo bazaba bayakiriye mu mukino uzabera ku kibuga Etihad Stadium ku wa kane.

Sponsored Ad

Uzaba ari wo mukino wa mbere Liverpool ikinnye nyuma yaho imyaka 30 yari imaze itegereje icyo gikombe irangiye ubwo City yatsindwaga na Chelsea ibitego 2 - 1 ku wa kane w’iki cyumweru, ku kibuga Stamford Bridge cya Chelsea.

Umutoza Guardiola yagize ati: "Birumvikana ko tuzabagaragira mu cyubahiro".

"Tuzasuhuza Liverpool mu buryo butangaje, ubwo izaba ije mu nzu yacu. Tuzabikora kuko barabikwiye".

Hagati aho, Guardiola yongeye kwanga kuvuga niba afite ubushake bwo kongera amasezerano ya kontaro yo gutoza City ubwo azaba arangiye mu mwaka utaha wa 2021.

Icyo gihe, azaba amaze imyaka itanu mu mujyi wa Manchester, igihe kiruta icyo yamaze atoza Barcelona, kandi hari guhwihwiswa ko ashobora kuzashaka kugeragereza n’ahandi.

Avuga mbere y’umukino wo kuri iki cyumweru wa kimwe cya kane cy’igikombe cya FA Cup ubera ku kibuga cy’ikipe ya Newcastle, Guardiola yagize ati:

"Nyotewe cyane n’iki gice cya shampiyona y’uyu mwaka n’iyo mu mwaka utaha, nyuma yaho tuzareba [igikurikiraho]".

"Nejejwe cyane no kuba muri iyi kipe. Ntabwo nshaka gutekereza cyane ku bintu biri kure cyane".

Ku wa kane w’iki cyumweru, Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona ya Premier League.

Bwabaye ubwa mbere itwaye igikombe gikomeye cyane mu Bwongereza kuva mu mwaka wa 1990, ndetse buba n’ubwa mbere kuva igikombe cya Premier League cyatangira gukinirwa mu 1992.

Ibi byagizwemo uruhare rukomeye n’abakinnyi b’ingenzi bakomoka muri Afurika barimo Sadio Mane na Mohamed Salah.

Mohamed Salah

Uyu rutahizamu ukomoka mu Misiri yahindutse nk’intwari ku kibuga Anfield cya Liverpool kuva mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe mu 2017.

Bitewe nuko atari yarigaragaje cyane muri Chelsea, ntabwo byari byitezwe ko azahinduka ’imana y’ibitego’ nkuko byaje kugenda.

Ariko mu mwaka we wa mbere muri Liverpool, yayitsindiye ibitego 32 mu mikino 36 ya shampiyona yakinnye.

Icyo gihe Liverpool isoza iri ku mwanya wa kane ariko ishobora kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League ihura na Real Madrid - Salah ntiyasoza uwo mukino nyuma yo kuvunwa na Sergio Ramos, Real Madrid yegukana iyo Champions League.

Byaragaragaraga ko niba Liverpool koko ishaka kwegukana shampiyona yari imaze imyaka 30 idatwara, Salah ari inkingi igomba gushingirwaho - kandi ni nako byaje kugenda.

Uyu rutahizamu wabaye uwa kabiri mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona uyu mwaka - ibitego 17, yatsinze igitego cy’ingenzi mu ntsinzi y’ingenzi cyane y’ibitego 3 -1 batsinze Manchester City mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize.

Mu mwaka wari wabanje, gutsindwa na Manchester City ni byo byaviriyemo Liverpool kubura igikombe cya shampiyona. Kuri iyi nshuro, igitego cya Salah cy’umutwe ni cyo cyatumye Liverpool ijya ahantu bitari bigishobotse ko na busa yabura iki gikombe kuri iyi nshuro.

Salah kandi yanatsinze igitego cya mbere muri 2 - 0 batsinze West Ham United mu kwezi kwa mbere. Iyo ntsinzi yatumye iyo kipe iba iya mbere mu mateka ya Liverpool ibashije gutsinda buri kipe yose muri Premier League mu mwaka w’imikino.

Sadio Mané
Salah yarigaragaje cyane muri Liverpool mu mwaka we wa mbere, kuburyo byari byoroshye kutabona uruhare rwa rutahizamu mugenzi we Sadio Mané ukomoka muri Sénégal.

Ariko mu myaka ibiri yakurikiyeho, Mané yarigaragaje yerekana ukuntu ari ingirakamaro cyo kimwe na mugenzi we ukomoka mu Misiri.

Ni Mané watsinze igitego cya gatatu muri ya ntsinzi y’ingenzi cyane batsinda Manchester City - icyo gihe cyari icya 16 amaze gutsindira ku kibuga Anfield mu mwaka wa 2019 - hashize iminota itanu igice cya kabiri gitagiye, ku ikosa ry’umunyezamu Claudio Bravo.

Ariko, mu mikino nk’ibiri yabanjirije uwo, harimo nk’uwa Aston Villa ku itariki ya 2 y’ukwa cumi na kumwe umwaka ushize, bishoboka ko Mané ari bwo yagize uruhare rudasubirwaho mu rugendo rwo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Mu gihe Liverpool yari yatsinzwe igitego 1 - 0 kandi habura iminota itanu ngo umukino urangire - Liverpool initegura iyari kuba ibaye intsinzwi yayo ya mbere muri uyu mwaka, Mané yahereje umupira Andy Robertson ashyiramo igitego n’umutwe cyo kunganya.

Kuva ubwo umukino wabaye nk’ugenzurwa na Liverpool na Mané by’umwihariko, Villa yari iri mu gahinda ko kwishyurwa mu minota ya nyuma igerageza gukomeza kurwanyarwanya nibura ngo umukino urangire zinganya igire inota rimwe.

Ariko ku munota wa 94 w’umukino, Mané yinjiza igitego n’umutwe - gutsinda kwa Liverpool kurakomeza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa