skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye impamvu ikomeye ituma ibihugu byo muri Afurika bidatwara igikombe cy’isi cya ruhago

Yanditswe: Monday 09, Dec 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yavuze ko amwe mu makipe yo ku mugabane w’Afurika mu mupira w’amaguru ashoboye ndetse anafite ubushobozi bwo kuba yatwara igikombe cy’isi ariko kubera kwitinya no kumva ko hari ibihugu batatsinda bibabera imbogamizi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Nyakubahwa perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru The East African,yabajijwe niba abona hari ikipe ya Afurika ishobora kwegukana Igikombe cy’isi asubiza ko byashoboka ariko hari impamvu zituma bikomeza kuba ingorabahizi.

Yagize ati “Ntabwo nabyemeza neza ibijyanye n’Igikombe cy’Isi kuko akenshi usanga hari aho bihurira n’iterambere ryacu. Kuki dukize cyane kandi na none tukaba dukennye? Yaba ari uko se tutazi icyo gukora? Abenshi muri twe turabizi, ariko ntitubikora. Narebye hafi Ibikombe by’Isi byakinwe mu myaka 30 ishize.

Ntabwo ari uko amakipe yacu akina nabi cyane. Mu ntangiriro batsinda amakipe meza, ariko bakomeza, bakagera aho bemera ko batsindwa, rimwe bakishimira ko batsinzwe. Bamwe muri bo bishimira ko batsinzwe n’ikipe y’u Bufaransa kuko ariko byari byitezwe, umukino warangira, bakajya gusaba umukinnyi wayo umwambaro we.

Abanyafurika ni abakinnyi beza b’umupira w’amaguru, ariko kugira ngo bitware neza bisaba ko barebera no ku bandi, bakareka kwirebaho ubwabo.’’

Nyakubahwa perezida Kagame asanzwe ari umukunzi w’imikino by’umwihariko ruhago aho yitabiriye imwe mu mikino yo ku mugabane w’I Burayi

Kuva igikombe cy’isi cyatangira mu mwaka wa 1930,nta kipe yo muri Afurika yari yarenga 1/4 uretse Ghana yari igiye kuharenga muri 2010,Asamoah Gyan agahusha penaliti ku munota wa nyuma w’umukino bakina na Uruguay.

Nubwo mu mupira w’amaguru bisa n’ibigoye,Perezida Kagame yavuze ko umukino wo gusiganwa ku magare uri kuzamuka neza muri Afurika ndetse ngo afite icyizere ko umunyafurika ashobora kwegukana Tour de France.



Perezida Kagame yagiriye inama amakipe yo muri Afurika yo kureka kwitinya mu gikombe cy’isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa