skol
fortebet

Perezida Kagame yashimiye Joe Biden watorewe kuyobora Amerika

Yanditswe: Sunday 08, Nov 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yashimiye Joe Biden,watorewe kuyobora Amerika atsinze Donald Trump bari bahanganye mu matora yavugishije isi yose.

Sponsored Ad

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame na Guverinoma y’u Rwanda bashimiye Joe Biden kuri iyi ntsinzi ikomeye yabonye.

Perezida yakomeje ati "Twiteguye kubakira ku bufatanye bukomeye busanzwe hagati y’ibihugu byombi."

Nyuma y’iminsi 4 benshi bategereje ibarura ry’amajwi,Kuri uyu wa Gatandatu nibwo amakuru yasakaye ko Umukandida w’Ishyaka ry’Aba-Démocrates, Joe Biden, yatsinze amatora nyuma yo kwegukana amajwo menshi muri Leta ya Pennsylvania.

Mu ijambo rye rya mbere nka Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yavuze ko ashaka kugarura umwimerere w’iki gihugu, asezeranya "kudacamo ibice ahubwo kunga ubumwe" bw’igihugu.

Yabwiye imbaga mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware ati: "Iki ni igihe cyo gukira [ibikomere] muri Amerika".

Bwana Biden yatsinze Perezida Donald Trump wari usanzwe ari ku butegetsi, nyuma yo gutegereza kudasanzwe kw’ibarura ry’amajwi y’amatora yabaye ku wa kabiri.

Kugeza ubu Bwana Trump ntabwo aratangaza ko yemeye ko yatsinzwe. Ndetse ntarongera kugira icyo avuga ku mugaragaro kuva byatangazwa ko yatsinzwe ubwo yari arimo akina umukino wa golf.

Ibyavuye muri aya matora bitumye Bwana Trump aba perezida wa mbere w’Amerika utegetse manda imwe kuva mu myaka ya 1990.

Mu ijambo rye ryo ku wa gatandatu nijoro, Bwana Biden yagize ati:

"Nsezeranyije kuba perezida udashaka gucamo ibice, ahubwo wunga ubumwe; utabona ngo izi leta ni iz’abarepubulikani ziriya ni abademokarate, ubona gusa Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika]".

"Nashatse uyu mwanya [wa perezida] kugira ngo ngarure umwimerere w’Amerika, kugira ngo nongere kubaka uruti rw’umugongo rw’iki gihugu, abantu b’amikoro yo hagati na hagati ndetse no kongera gutuma Amerika yubahwa ku isi, no kunga ubumwe bwacu hano iwacu".

’Tugomba kureka gufata abo tutavuga rumwe nkaho ari abanzi bacu’

Yanavuze ku batamutoye, banditse amateka yo kuba aba mbere benshi babayeho.
Ati: "Igihe kirageze ngo dusige inyuma imvugo isesereza, tumanure igipimo cy’ubushyamirane, twongere kurebana, twongere gutegana amatwi".

"Kandi kugira ngo dutere imbere, tugomba kureka gufata abo tutavuga rumwe nkaho ari abanzi bacu".

Uyu perezida watowe yavuze ko agiye gushyiraho akanama ke ko guhangana na coronavirus kugira ngo kazabe kiteguye gushyira mu bikorwa ibyemezo guhera amaze kurahizwa mu kwezi kwa mbere.

Abanyamerika barenga 237,000 bamaze kwicwa na coronavirus kuva iki cyorezo cyatangira - umubare uruta uw’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose ku isi.

Kandi kwiyamamaza kwa Joe Biden kwibanze cyane ku kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bw’iyi virusi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa