skol
fortebet

Perezida Kagame yatangaje igihe azongera kugaruka kuri stade kureba umupira w’amaguru

Yanditswe: Wednesday 01, Jan 2020

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Kagame amaze iminsi agaragara muri Kigali Arena yagiye gushyigikira umukino wa Basketball ariyo mpamvu abakunzi ba ruhago bamubajije igihe azongera kugaruka kureba uyu mukino ababwira ko ari vuba.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri,abakunzi ba ruhago bamubajije igihe azagarukira kureba umupira w’amaguru abasubiza ko bidatinze arongera kugaruka nkuko yari amaze iminsi abikora kuri Basketball.

Yagize ati “Ni yo bigana [kugaruka kuri stade za ruhago]Nahereye ku mupira w’amaguru Basketball itari yaza. Ariko muri rusange nkunda siporo yaba umupira w’amaguru, Basketball Tennis, Cricket na yo turashaka kuyishyigikira ku rundi rwego,umukino w’amagare umaze gutera imbere cyane.Turifuza byose kuba twaha amahirwe ababifitemo ubushobozi n’ubushake no kubikunda kugira ngo iyo mikino yose izamuke igere ku rwego aho ishobora gupiganwa ku rwego rw’amahanga nkuko bimwe bimeze ubu ngubu.

Kubya Basketball,rwose nabonye umwanya kandi narishimye gushobora kujyayo nkabona aho bakina.Birumvikana ko nari nshyigikiye ikipe y’u Rwanda aho yakinaga n’andi makipe yakiniraga hano n’ishema kuri twebwe.Inkunga gusa nkeya yo kuba duhari ntacyo byadutwara ahubwo biradushimisha. Turi mu nzira yo kuba ibikorwa remezo bijyanye no gushyigikira imikino itandukanye harimo n’iyo Arena wabonye bakiniragamo Basketball na stade y’umupira w’amaguru na yo iri ruhande rwa Arena nayo muzi ko batangiye kuyivugurura kugira ngo ibe ku rwego rwo hejuru kandi ishobore kuba yakwakira abantu barenze abo yari isanzwe yakira n’ibindi.Kuri njye rero n’ibyishimo kuba twagira icyo dukora mu gushyigikira abari muri iyo mikino.By’umwihariko umupira w’amaguru turaza kubikurikiranira hafi turebe uko bashyiraho akabo bagakomeza gutera imbere.”

Perezida Kagame yaherukaga ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, ku mukino wanyuma w’irushanwa ry’igikombe cya shampiyona ya Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN 2016 yegukanywe na Congo Kinshasa kuri stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa