skol
Kigali
startimes

Perezida Kagame yavuze ku makimbirane ari mu ikipe Rayon Sports n’uwo yashinze kuyakemura

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 September 2020 Yasuwe: 3885

Nyakubahwa Paul Kagame yatangaje ko nubwo adaheruka iby’imipira yo mu Rwanda ariko yizeye ko ibibazo byo muri Rayon Sports bizakemuka kuko yabishinze Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa.


Ubwo yari mu kiganiro na RBA,perezida Kagame yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports byaba byarabonewe umuti nyuma yo kubishyira mu maboko ya Minisitiri wa Siporo Madame Munyagaju Aurore Mimosa.

Yagize ati “Iby’imipira yo mu Rwanda ntabwo nayiherukaga ariko numvise ko habayemo ibintu by’amakimbirane… nizere ko byaba byarakemuwe, ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo Madame Mimosa numvaga inzira yabishyizemo isa nkaho igenda ibikemura ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba aha ngaha, naramwizeye nizera ko n’inzira imeze neza,ndizera ko byaba byarabonye igisubizo”.

Icyakora bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports bandikiye umukuru w’igihugu batakamba ngo abafashe gukuraho icyemezo RGB yafashe cyo guhagarika inzego zose za Rayon sports bikabangamira icyifuzo cy’inteko rusange.

Iyi baruwa yari ifite umutwe ugira uti “Gutakamba,gusaba kuvanaho icyemezo RGB yafatiye umuryango wa Association Rayon Sports cyo guhagarika inzego zawo zose.”

Aba banyamuryango bandikiye Perezida Kagame ku munsi w’ejo tariki ya 03 Nzeri 2020 mu ibaruwa yanditswe na Me John Kabuye,bavuga ko iki cyemezo cya RGB cyahagaritse ubuzima bw’ikipe bwose.

Aba banyamuryango babwiye Perezida Kagame ko bababajwe nuko kuwa 27 Kanama 2020 bandikiye RGB basaba ko yakwisubiraho kuri iki cyemezo cyayo ikabemerera hagakorwa inteko rusange ariko ikabyanga.

Aba banyamuryango bavuze ko nyuma y’aho RGB yanze ko bakora inteko rusange,bifuje gutakambira Perezida wa Repubulika kugira ngo akureho iki cyemezo iyi nteko rusange iterane bakemure ikibazo kiri muri Rayon Sports.

Bavuze ko iki cyemezo cya RGB kibangamiye inyungu z’Umuryango ndetse kandi cyambura Abanyamuryango uburenganzira bwabo bw’ibanze ku muryango wabo.

Aba banyamuryango bavuze ko Umuyobozi wa RGB atigeze abasubiza ibibazo byose bamubajije n’impamvu atabihaye agaciro ahubwo yabasubije ko gutegura inteko rusange bidashoboka kuri ubu kugeza igihe bazabimenyeshwa.

Aba banyamuryango babwiye Perezida Kagame ko Inteko rusange y’umuryango ariyo ifite ububasha bwo kuvugurura amategeko shingiro y’umuryango kugira ngo ahuzwe n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta,ko bitari mu nshingano za RGB.

Abanyamuryango ba Rayon Sports Association bavuze ko batazi imikoranire ya RGB n’umuvugizi w’umuryango akaba na perezida w’Ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate kuko ngo we yanasabye ko RGB imufasha gushyiraho amategeko.

Aba banyamuryango basabye Perezida Kagame ko yakuraho iki cyemezo cya RGB hanyuma bagategura inteko rusange yo kwigira hamwe ikibazo cy’umwuka mubi n’amakimbirane ari mu muryango kugira ngo bikemuke burundu.

Aba banyamuryango basabye Perezida Kagame ko yabemerera gukora inteko rusange bagashyiraho amategeko shingiro y’umuryango kugira ngo ahuzwe n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta no kuvugurura inzego z’umuryango kugira ngo zijyane n’amategeko.

Kuwa 7 Kanama 2020 nibwo RGB yandikiye Rayon Sports ibaruwa iyisaba guhagarika inzego zose z’Umuryango hagasigara komite nyobozi ya Munyakazi Sadate igategura amategeko shingiro ari nabyo Munyakazi Sadate yahise ashyira mu bikorwa.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB] rwakemuye impaka zari zavutse mu ikipe zivuga k’umuyobozi uhagarariye ikipe mu mategeko aho rwemeje ko Munyakazi Sadate ariwe wemewe aho kuba Ngarambe Charles wabyiyitiriraga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bosnjak watozaga u Rwanda muri Basketball yeguye ku mirimo ye nyuma yo...

Vladimir Bosnjak wari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino...
3 December 2020 Yasuwe: 467 0

Neymar Jr yateje impaka ubwo yemezaga ko umwaka utaha azakinana na...

Rutahizamu Neymar Jr waraye witwaye neza cyane mu mukino wa UEFA Champions...
3 December 2020 Yasuwe: 1460 0

APR FC yamaze kugera muri Kenya guhangana na Gor Mahia

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu saa kumi n’igice, ikipe y’ingabo z’igihugu...
3 December 2020 Yasuwe: 1071 0

Real Madrid yiyemeje kugurana Eden Hazard undi mukinnyi mwiza ku...

Ikipe ya Real Madrid iri mu bihe bibi cyane muri uyu mwaka w’imikino,yatangiye
2 December 2020 Yasuwe: 3312 0

Umwana wa Diego Maradona yasabye Lionel Messi ikintu gitangaje...

Umwana wa Diego Maradona yasabye kizigenza Lionel Messi nawe ukomoka muri...
2 December 2020 Yasuwe: 5447 0

Rayon Sports yavuze ku bakinnyi bayo bivugwa ko barwaye Malaria

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahakanye ko nta mukinnyi wayo urwaye Malaria...
2 December 2020 Yasuwe: 2250 0