skol
fortebet

Perezida Kagame yemereye Amavubi agahimbazamusyi no kongera kuyashyigikira kubera ibyo yakoreye muri CHAN 2020

Yanditswe: Sunday 07, Feb 2021

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’abakinnyi b’Amavubi bageze muri 1/4 cya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroon aho umukino wa nyuma urakinwa kuri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame aganira n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu yababwiye ko bibaho ikipe igatsinda uyu munsi, ejo igatsindwa, ariko ikiba gikwiye kudahinduka ari ikinyabupfura.

Ati"Ku isi nta kipe itaratsindwa ariko ikidakwiye guhinduka ni imyifatire. Iyo utsinzwe wifashe neza( Displine) nibura n’abantu bavuga ko ikipe ari nziza."

Akomeza avuga ko ubu ari kugaruka buhoro buhoro kugira ngo afashe ikipe y’igihugu kugera ku rundi rwego rwiza.

Perezida Paul Kagame ati, “ Turabashimira uko mwitwaye, kandi nyuma y’ibyo numvise mwagenewe n’abategura amarushanwa natwe mu mikoro y’igihugu nka leta hari icyo Tuzabagenera.

Umukino mwatsinzwe [na Guinea] narawukurikiye; si ndi umusifuzi ariko iyo nza kuba we, umukino mba narawusifuye ukundi kurusha uko wagenze. [Ku ikarita y’umutuku yahawe umuzamu Kwizera] mbona umuhondo bari bamuhaye wari uhagije. Uko mwakinnye n’aho mwagarukiye twabishima tukavuga ko byagenze neza.

Abakinnyi bari babonye agahimbazamusyi ka $5000 yavuye muri #CAF ariko Perezida wa Repubulika yabemereye ko hari andi azahabwa na Leta.

Ati "Twari twavuganye na Minisitiri wa Siporo, ko nka Leta twashaka icyo tubagenera. Mu mikoro yacu nk’igihugu tugomba gushaka uko tubashimira, tugakomeza tugatera imbere. Minisitiri araza kubibagezaho.

Perezida Kagame yavuze ko icyatumye afata umwanya wo gusura Amavubi ari ukubera "ukuntu Ikipe y’Igihugu yakinnye n’ibyo bavuga, uburyo itagize kwitoza guhagije ariko ikabasha kugera muri 1/4."

Ati "Nishimiye kubona uyu mwanya wo kuza kuganira namwe, na kera byari bisanzwe. Najyaga mbona umwanya nkaganira n’abakinnyi n’ababayobora, abenshi babikurikiranye, hari aho nageze ndabyihorera, njya mu kandi kazi kandeba.

Ntabwo ari uko ntashaka gukomeza kubikurikirana cyangwa gukomeza kubishyigikira, ku rundi ruhande abakinnyi cyangwa ababayobora babifitemo uruhare. Narazaga tukicara, tukaganira, tukumvikana ko hari ibintu bigomba gukorwa byafasha kugira ngo abantu batere imbere muri uwo mukino, ibyo gutsinda rimwe na rimwe cyangwa se kudashobora kugera ku rwego rushoboka.

Ushoboye kumenya uko wifata neza mu minota 90 cyangwa iyiyongeraho bigufitiye akamaro, bifitiye ikipe akamaro. Bigomba guhoraho, iyo myifatire igomba kujya mu bakinnyi ikaba umuco."

Perezida Kagame yashimye ko mu ikipe y’Igihugu hacitse ubujiji bwo kujya mu bapfumu no kuraguza byatwaraga amafaranga yo gutegura ikipe kandi ntacyo bimaze.

Ati "Ikindi nizera ko cyacitse mu Ikipe y’Igihugu gishingiye ku bujiji, ni ibintu byo kuraguza aho igice cy’amafaranga agenewe guteza imbere umupira cyajyaga mu bupfumu, abantu bagapfurika ibintu mu mazamu. Ibyo bintu ntimukabijyemo, mujye mwiyizera.

Mujye mwibaza, ababikoresha, batsindaga buri mukino wose? Ikipe zacu zahoraga zitsindwa kuva kera haba muri za CECAFA, nonese wabikoresha kugira ngo ube uwa nyuma? Icyo gikwiye kuba kikwereka ko ari ukwandavura. Ntimukabikoreshe.

Menyereye ibintu njyamo nshyigikira, nkabona aho bigana. Iyo byanze, ntabwo nshaka ko binsiga izina ribi."

Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko ari iby’agaciro kuba Perezida Kagame yasuye Amavubi ndetse yizeza ko bazakomeza kuyategura ngo yitware neza.

Ati "Ni umunsi w’ibyishimo kubera agaciro mugaragarije Ikipe y’Igihugu. Ni urugendo rutari rworoshye, ariko twarwungikiyemo byinshi byo gushingiraho mu kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda.

Imitegurire haracyari ibikwiye kunozwa kugira ngo ikipe y’Igihugu itange umsaruro nk’uko Abanyarwanda babyifuza. Tubijeje ko ku bufatanye na FERWAFA, tuzakora ibishoboka bizakorwa atari ku Ikipe y’Igihugu gusa ahubwo no mu zindi nzego za siporo."

Ku wa Gatanu ni bwo hatumijwe umwogoshi wo kwita ku bagize Ikipe y’Igihugu kugira ngo bahure na Perezida Kagame mbere y’uko basubira mu ngo zabo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa