skol
fortebet

Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal arangije ayisaba ikintu gikomeye

Yanditswe: Sunday 30, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’Ikipe ya Arsenal ubwo yatwaraga igikombe cyitswe FA Community Shield itsinze Liverpool kuri penaliti 5-4, arangije ayisaba kwiyubaka ikomeje iharanira kugaruka mu bihe byiza.

Sponsored Ad

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko ashimishijwe n’intsinzi ya Arsenal ndetse ayisaba kubaka buhoro ariko mu buryo buhamye bikayifasha kugaruka mu bihe yahozemo byo gutwara ibikombe.

Yagize ati “Nishimiye Arsenal kuri #Community Shield. Ni ukubaka buhoro ariko bihamye dusubira ku budahangarwa. Mwakoze.

Arsenal FC yegukanye igikombe cya 16 cya Community Shield itsinze ikigugu Liverpool cyegukanye Shampiyona y’umwaka ushize.

Iyi kipe yafunguye amazamu ibifashijwemo na kapiteni wayo, Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 12 ariko ku munota wa 73,Takumi Minamino yaje kucyishyura amakipe arangiza iminota 90 anganya 1-1.

Hakurikiyeho gutera penaliti zinjijwe zose uko ari 5 n’abakinnyi ba Arsenal,barimo na Aubameyang watsinze penaliti ya nyuma mu gihe Liverpool yahushije penaliti imwe yatewe na Rhian Brewster.Umukino warangiye Arsenal itsinze kuri penaliti 5-4.

Igikombe cya Community Shield gikinirwa n’ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye FA Cup mu mwaka w’imikino uba wabanjirije uwo mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa