skol
fortebet

Perezida Munyakazi Sadate yahaye inama ikomeye abana bakomeje kuza muri Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 14, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate,akomeje gahunda yo kubaka iyi kipe agendeye ku bana aho yasabye abakiri bato bayirimo kumenya ko aribo cyizere cy’ejo hazaza bagakora cyane.

Sponsored Ad

Munyakazi Sadate uherutse gusinyisha umunyezamu w’imyaka 16 witwa Hakizimana Adolphe na myugariro Iradukunda Axel w’imyaka 17 abakuye mu Isonga,yavuze ko aba bakinnyi ari ejo hazaza ha Rayon Sports ndetse abibutsa ko bakiri bato bazaba ibihangange.

Munyakazi abinyujije kuri Twitter yabwiye aba bana bari kuza muri Rayon Sports ati “Iyo ushaka kubaka ibirambye wita ku bana, iyo ndeba mbona mu myaka micye abana bacu bazaba ari ibitangaza, (Adolphe, Axel, Mike, Alitidjani, Willy, Olivier, Ganza, Shumbusho...).

Nimwe Rayon Sports y’ejo hazaza kdi muzabikora muracyari bato kdi bato beza.”

Umuyobozi wa Rayon Sports yemeje ko bifuza kubaka ikipe ikomeye kandi itwara ibikombe ariko bakanubaka ikipe irimo abakiri bato batanga icyizere cy’ahazaza.

Munyakazi Sadate yagize ati: “Ni Politiki yo kubaka ikipe ikomeye y’ahazaza aho gutegereza umunsi wa nyuma hari umukinnyi twabuze ngo tubone kwirukira ku isoko kumushaka. Ibyo bihe bigomba kujya bigera twarabonye igisubizo twishakiye mbere.

Rayon Sports yiyemeje kugarura politiki yaherukaga mu mpeshyi ya 2015 aho yazamuye abakinnyi umunani bakiri bato bayifashije gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona nyuma yaho, igikombe kimwe cy’Amahoro, bibiri by’Agaciro, icya Super Cup no kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup 2017.

Abo bakinnyi bazamutse barimo Hategekimana Bohneur, Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Mugisha Francois Master, Niyonzima Olivier Sefu, Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio, Ndacyayisenga Alexis na Nsengiyumva Moustapha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa