skol
fortebet

Perezida Mushya wa Rayon Sports ntiyiteguye kumena amafaranga ye mu ikipe nkuko abamubanjiirje babigenje

Yanditswe: Sunday 25, Oct 2020

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo inteko rusange ya Rayon Sports yatoye Uwayezu Jean Fidèle nka perezida w’ikipe usimbura Murenzi Abdallah wari uyoboye inzibacyuho y’iminsi 30 ari nawe wateguye amatora.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wavuze ko yatangiye gufana Rayon Sports kuva akiri umwana,yemeje ko ataje guhangana n’abakunzi ba Rayon Sports [ishyamba] ahubwo aje gukorera ikipe afana ndetse yavuze ko ikipe atari iye wenyine ariyo mpamvu nta mafaranga ye azashora mu ikipe ahubwo azatanga umusanzu nk’abandi banyamuryango bose.

Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe y’abafana n’abayikunda, ibyo kumenamo amafaranga, gushyiramo amafaranga ntabwo ari iyanjye, itandukanye nanjye, uretse ko nkuriye komite iriho. Izatungwa n’amafaranga Komite izashaka, izatungwa n’amafaranga ubuyobozi buriho buzashaka mu bafatanyabikorwa.

Ariko ikintu cyitwa ngo Perezida azajya azana amafaranga ashyiremo, ntabwo ari iyanjye, ni iy’Abanyarwanda, ni iyawe n’undi. Nzaba ndi umunyamuryango nkotiza, n’undi wabishaka, ariko icyo kintu ntabwo ari cyo perezida aje gukora. Aje gufasha kuyobora Rayon Sports akayishakira ibintu birambye, ntakura mu mufuka we ashyira muri Rayon Sports. Yayifasha nk’uko undi mufana yayifasha abishoboye.”

Uwayezu Jean Fidele watorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere yatowe ku majwi 39 atsinda Bizimana Slyvestre bari bahatanye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko yakunze Rayon Sports kuva bwana ndetse ngo yahisemo Kwiyamamaza bitewe n’ibibazo iyi kipe afana yari iheruka kunyuramo.

Ati " Ndi umukunzi wa Rayon Sports. Nayikunze kuva nkiri umwana. Niyo kipe nkunda ninayo nzi. Ntabwo nagaragaye mu buyobozi ariko nari umunyamuryango wayo n’umukunzi wayo. Mu bihe bikomeye yanyuzemo nibwo nicaye mbitekerezaho nganira n’abandi ndavuga nti kuki ntagira icyo nkora kugira ngo Rayon Sports tuyigarurire icyizere....Nibwo natanze kandidatire, none bantoye."

Yakomeje avuga ko amatora yabaye mu mucyo. Yavuze ko Rayon Sports ari ikipe ikunzwe kandi ifite ibigwi. Yavuze ko bagiye gukora ku buryo yongera gukomeza kwitwara neza mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Avuga ko bizagerwaho bakorera mu mucyo.

Bwana Uwayezu yavuze ko Kompanyi ishinzwe umutekano w’abantu n’ibintu ya RGL ariwe wayishinze akaba ari nawe uyiyobora ubu.

Uwayezu Jean Fidèle w’imyaka 54, yahoze ari Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda kugeza muri 2005 ubwo yari afite ipeti rya Kapiteni ndetse yahawe umudali wo kubohora igihugu.

Mu 2011, yiyamamarije kuba Umusenateri aturutse mu Ntara y’Amajyepfo gusa ntiyahirwa. Icyo gihe yari ashyize imbere amahoro n’umutekano nk’ishingiro ry’iterambere n’uburumbuke by’u Rwanda.

Umuyobozi mushya w’Umuryango Rayon Sports asanzwe ari nyir’ikigo cyigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga, cya RGL Security Company.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa