skol
fortebet

Perezida mushya wa Rayon Sports ushaka kuyigira mpatsamakipe yahawe umukoro

Yanditswe: Sunday 25, Oct 2020

Sponsored Ad

Perezida Mushya wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele, yatangaje ko afite intego yo kongera kuyigira mpatsamakipe nyuma y’ibibazo bikomeye yahuye nabyo muri uyu mwaka wa 2020 byaturutse ku mubano mubi wa Perezida Sadate na bamwe mu bakunzi b’ikipe ndetse n’icyorezo cya Covid-19.

Sponsored Ad

Uwayezu Jean Fidele yahawe umukoro wo gushyiraho inzego zishinzwe kwita ku buzima bwa buri munsi bw’ikipe no gushaka umusaruro mu ngeri zitandukanye.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku munsi w’ejo,Bwana Uwayezu yavuze ko intego ye ari ukongera kubaka Rayon Sports ikaba mpatsamakipe mu Rwanda hanyuma yagera hanze naho ikigaragaza.

Yagize ati “Icyangombwa ni uko tugomba guharanira kongera kubaka Rayon Sports. Murayizi ni ikipe yatwaraga ibikombe haba mu Rwanda no hanze, ariko ibyo bizagerwaho ari uko twakoreye mu mucyo, twakoreye mu buryo bwa kinyamwuga.

Ni ugushaka ubuyobozi, ni ugushaka abaterankunga, ni ukuganira na za Fan Club tugashaka amafaranga, ni ukubaka Rayon Sports ikongera kuba Mpatsamakipe, ikaba gikundiro.”

Mu rwego rwo kugera kuri iyi ntego,abanyamuryango ba Rayon Sports ubu bagomba kuba bibumbiye mu matsinda y’abafana bose [fan clubs] batoye ko hagomba gushyirwaho umukozi ushinzwe kwita ku buzima bwa buri munsi bw’ikipe nkuko Murenzi Abdallah wari uyoboye inzibacyuho yabitangaje.

Murenzi yagize ati “Mu mategeko abanyamuryango bitoreye harimo Komite Nyobozi cyangwa urwego ruyobora, hakabaho n’abatekinisiye bazaba bakora umunsi ku munsi, bateza imbere ikipe, bashinzwe ikipe umunsi ku munsi.

Twabonye ubuyobozi buzashyiraho izo nzego kuko mu mategeko abanyamuryango bitoreye, batoye ko hazaba hariho Umunyamabanga Mukuru akaba umwe mu bagize Komite Nyobozi mu gihe habaye inama, ariko akaba ari umukozi uhembwa, ushinzwe abatekinisiye bashinzwe ibikorwa bya buri munsi bya Rayon Sports.”

Rayon Sports igiye kuyoborwa na Uwayezu Jean Fidèle mu myaka ine iri imbere ndetse uyu mugabo wahoze mu ngabo z’u Rwanda yavuze ko intego ye ari ukuyigira ikipe ikomeye inakora ubucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa