skol
Kigali
startimes

Perezida mushya wa Rayon Sports ushaka kuyigira mpatsamakipe yahawe umukoro

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 October 2020 Yasuwe: 4770

Perezida Mushya wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele, yatangaje ko afite intego yo kongera kuyigira mpatsamakipe nyuma y’ibibazo bikomeye yahuye nabyo muri uyu mwaka wa 2020 byaturutse ku mubano mubi wa Perezida Sadate na bamwe mu bakunzi b’ikipe ndetse n’icyorezo cya Covid-19.


Uwayezu Jean Fidele yahawe umukoro wo gushyiraho inzego zishinzwe kwita ku buzima bwa buri munsi bw’ikipe no gushaka umusaruro mu ngeri zitandukanye.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku munsi w’ejo,Bwana Uwayezu yavuze ko intego ye ari ukongera kubaka Rayon Sports ikaba mpatsamakipe mu Rwanda hanyuma yagera hanze naho ikigaragaza.

Yagize ati “Icyangombwa ni uko tugomba guharanira kongera kubaka Rayon Sports. Murayizi ni ikipe yatwaraga ibikombe haba mu Rwanda no hanze, ariko ibyo bizagerwaho ari uko twakoreye mu mucyo, twakoreye mu buryo bwa kinyamwuga.

Ni ugushaka ubuyobozi, ni ugushaka abaterankunga, ni ukuganira na za Fan Club tugashaka amafaranga, ni ukubaka Rayon Sports ikongera kuba Mpatsamakipe, ikaba gikundiro.”

Mu rwego rwo kugera kuri iyi ntego,abanyamuryango ba Rayon Sports ubu bagomba kuba bibumbiye mu matsinda y’abafana bose [fan clubs] batoye ko hagomba gushyirwaho umukozi ushinzwe kwita ku buzima bwa buri munsi bw’ikipe nkuko Murenzi Abdallah wari uyoboye inzibacyuho yabitangaje.

Murenzi yagize ati “Mu mategeko abanyamuryango bitoreye harimo Komite Nyobozi cyangwa urwego ruyobora, hakabaho n’abatekinisiye bazaba bakora umunsi ku munsi, bateza imbere ikipe, bashinzwe ikipe umunsi ku munsi.

Twabonye ubuyobozi buzashyiraho izo nzego kuko mu mategeko abanyamuryango bitoreye, batoye ko hazaba hariho Umunyamabanga Mukuru akaba umwe mu bagize Komite Nyobozi mu gihe habaye inama, ariko akaba ari umukozi uhembwa, ushinzwe abatekinisiye bashinzwe ibikorwa bya buri munsi bya Rayon Sports.”

Rayon Sports igiye kuyoborwa na Uwayezu Jean Fidèle mu myaka ine iri imbere ndetse uyu mugabo wahoze mu ngabo z’u Rwanda yavuze ko intego ye ari ukuyigira ikipe ikomeye inakora ubucuruzi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jose Mourinho yapfobeje abakinnyi be mu rugamba rwo gushaka igikombe cya...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yatangiye gukina imikino ye isekeje mu...
30 November 2020 Yasuwe: 859 0

AS Kigali yatsinzwe umukino ubanza wa CAF Confederations Cup

Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup...
29 November 2020 Yasuwe: 2995 0

Djabel yahishuye ibintu 2 bizafasha APR FC gusezerera Gor Mahia

Umukinnyi Manishimwe Djabel ukina afasha ba rutahizamu gutsinda ibitego...
29 November 2020 Yasuwe: 2420 1

Diamond Platnumz yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye...

Umuhanzi ukomeye muri Afurika Nasibu Abdoul Juma benshi uzwi nka Diamond...
29 November 2020 Yasuwe: 3909 1

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yasajije abakunzi be kubera ibyo yakoreye...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez,yongeye gusaza abakunzi be...
29 November 2020 Yasuwe: 6478 0

Abakinnyi ba Bournemouth barakariye shebuja kubera ibyo yakoreye umugore...

Abakinnyi b’ikipe ya Bournemouth yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza...
29 November 2020 Yasuwe: 3948 0