skol
fortebet

Perezida Sadate yahaye igisubizo gikomeye abamushinje gucamo ibice Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 09, May 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yahakanye ibyatangajwe na Martin Rutagambwa ko Muvunyi Paul yashimuse ikipe akayimusigira,aho yavuze ko Rayon Sports ayoboye Atari iy’agatsiko k’abantu ahubwo ari iyashingiwe I Nyanza mu mwaka wa 1965 ihuza amamiliyoni y’Abanyarwanda.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Martin Rutagambwa nawe umaze igihe kinini muri Rayon Sports yagiranye na Radio Rwanda ku munsi w’ejo,yavuze ko Paul Muvunyi yafashije Sadate gushimuta ubuyobozi bwa Rayon Sports kuko ngo Atari yemerewe gutorwa ahanini bitewe n’ubumenyi buke yari ayifiteho.

Uyu mugabo yashimangiye ko muri Nyakanga 2019,Paul Muvunyi yumvishije abanyamuryango ba Rayon Sports ko ananiwe mu rwego rwo gushakira umwanya Munyakazi Sadate ku ngufu

Ati “Perezida Sadate afite ikibazo cy’uko yaje akagwa mu miyoborere mibi kandi yubatswe na Muvunyi, Sadate arimo kuzira ikibazo atateje, arimo kuzira imiyoborere mibi ya Muvunyi.”

Uyu munyakazi Sadate akimara kumva aya magambo yahaye ubutumwa burambuye abafana aho yavuze byinshi ku bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ndetse n’ikibyihishe inyuma.

Ubutumwa bwa Perezida Munyakazi Sadate:

Maze Iminsi numva amakuru menshi ndetse amenshi muriyo bamwe akabahangayikisha,

Numvise abavuga ko ngiye kwirukanwa, kwegura, ... yewe numvise nabahuza kwitaba kwanjye muri Ferwafa nibyo byose, abenshi mwarampamagaye munkomeza ndetse mu mbwira ko munsengera, mbikuye ku mutima ndabibashimiye.

Munkundire ngire icyo mvuga kuri ibyo bimaze iminsi bivugwa :

1. Kwitaba muri FERWAFA n’ibisanzwe kandi nta kindi kibyihishe inyuma;
2. Abavuga ko twashimuse Rayon Sports tukayiha abafana bibumbiye muri FAN CLUB abo ndabibutsa ko RAYON SPORTS yacu ari iyavukiye i Nyanza mu mwaka wa 1965 ihabwa ubuzima gatozi na arrête ministeriel No 72/01 yo kuwa 25/05/1968, ngiyo Rayon Sports y’i Nyaza ikaba itandukanye cyane niyavutse muri 2013 ikavukira Kicukiro kuko Umuntu witwa kanaka wavukiye i Nyanza muri 1965 atandukanye n’uwo bitiranwa wavukiye Kicukiro muri 2013;

3.Itegeko rigenga imiryango itegamiye kuri Leta mu ngingo ya 40 ivuga ko abari basanganwe ubuzima gatozi mbere yuko rijyaho batongera kubwaka;

4. Ubuyobozi intego yacu ni ugukorera mu mucyo tukita ibintu uko byitwa tugaha RAYON SPORTS ba nyirayo aribo mwebwe nabo muhagarariye uwumva ko azaza gusenya ibyagezweho ngo abambure uburenganzira bwanyu uwo muzamundekere kuko nkiri wa wundi utemerera abantu nkabo, ingufu turi nazo, ubushake turi nabwo ibi tukaba tubikesha icyizere dufitiwe namwe ndetse n’abandi bashaka kubaka Fondation ikomeye, icyizere kandi tugikomora ku murongo mwiza twahawe n’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika;

5. Rayon Sports nyoboye ni ibumbiye hamwe am miliyoni n’amamiliyoni y’abanyarwanda bayikunda kandi muhagarariye mu matsinda muyoboye, iyo yashinzwe muri 1965 i Nyanza ntaho ihuriye n’iya baringa ngo abantu 480 ubundi ngo 250 ubundi ngo 125 bashingiye Kicukiro muri 2013 birirwa baririmba ngo yarashimuswe, nta we ushimuta ikintu kitabaho kandi mbasezeranyije ko ntawuzabaka uburenganzira bwa Equipe mwihebeye kuko ntawuzemera ko inyungu rusange z’abantu benshi zigarurirwa n’agatsinda k’abantu bacye;

6. Ibyabaye byose muri iyi minsi byatweretse byinshi binatwigisha Isomo rikomeye, icyo nabonyemo nuko urugendo rwo kubaka rutoroha ariko abasenya bishobora kwihuta, tuzakomeza gushyira ibintu ku murongo kugeza bikunze gusa mwibuke ko nta mpinduka yoroha ariko dufatanyije tuzabigeraho;

7. Abakoze amakosa anyuranye twumve ko bibaho tuberere imbuto nziza kugira ngo nabo zizabagirire akamaro duharanire ubumwe bwacu nkuko twabitojwe n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu twirinde ibitangazamakuru n’abanyamakuru bamwe barutwitsi barangwa no guteranya no gusebya abantu aba igihe kizabigisha kdi ntacyo baduhinduyeho turacyari babandi, tubagirire impuhwe n’imbabazi;

8. Hari ikintu umuntu aba yarahuye nacyo kikamwubaka, mu rugendo rwo kubohora no kubaka igihugu cyacu hari aho twavugaga ngo << BAWIRI WAKUFE WATATU WASONGE WATAYOBAKI WATADJENGA INCI>> Inyigisho ikomeye nuko kubaka bitoroha kandi ko niyo hagira abagenda bakava muri urwo rugendo abasigaye barakomeza kugera bageze ku ntego, nanjye reka Mbabwire nti niyo nagenda kuko ntazahoraho kandi sindikamara cyangwa se hakagira abava muri uru rugendo twatangiye rwo kubaka Rayon Sports ifite umurongo abasigara tuzabikora kandi neza kuko umurongo twarawubonye kdi ushyigikiwe na benshi;

9. Mu gusoza ndashimira abakunzi mwese mwambaye hafi mukangenera ubutumwa bunkomeza, abansengeye, abandwaniriye hirya no hino cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ndabashimiye mbikuye ku mutima, ndashimira kandi ba Perezida d’honneur ( Muvunyi Paul, Ruhamyambuga Paul, Dr Rwagacondo na Theo Ntampaka) kuri support mwampaye no kudushyigikira bidasubirwaho mwanyeretse, ndashimira inararibonye za Rayon Sports Bwana Ngarambe Charles, Al Hadjit Youssouf Mudaheranwa, Hon. Munyabagisha mwatubaye hafi twarabashimiye.

Turashimira itangazamakuru ry’umwuga ryirinze inkuru z’impuha ni izari zigamije gucamo ibice abanyamuryango na abakunzi ba Rayon Sports. Ndashimira byimazeyo mwe abafana n’abakunzi ba Gikundiro ariko byimazeyo ndashimira Inteko Rusange ya Rayon Sports kuba mukomeje ku ngirira icyizere nta nibagiwe uburyo mwanshyigikiye. Umutima wanjye wuzuye imbabazi n’impuhwe uwakoze ikitari ngombwa si byiza kumutakaza kuko ntacyo twaba tumumariye ahubwo tumwerere imbuto nziza kugira ngo dukomeze kubaka ubumwe bwacu kuko arizo ngufu zacu.

Umuvandimwe wanyu, Umuyobozi wanyu MUNYAKAZI SADATE.

Ibitekerezo

  • Komereza aho Sadate dukunda Imana iguhire kandi ukomeze kuyobora neza Rayon Sports nkuko wabitangiye.

    Mwiriweho!
    Bakunzi ba team yacu Rayon Sport, ndagisha inama, dukurikije igihe team yacu yabereyeho, nukuntu ikunzwe namamiriyoni y’abanyarwanda ndibaza nti ntitwaba twibeshyera ko tuyikunda? Impamvu yo kubyibaza nuko covid 19 itaramara amezi abiri, mucyumweru cyagatatu gusa Rayon yariyasakuje itabaza koyashonje kandi ikundwa n’ama miriyoni yabatura Rwanda njye nsanga........; Kiyovu, Etencelle zakera ko zitekanye kandi nazo arizakera, ndazishimira ko zaranzwe n’indanga Gaciro zo kutiha rubanda, ibibazo byabo babicocera mu mbere. Murakoze

    Uyu mugabo amagambo rimwe na rimwe akoresha si meza’’ Ngo abanyamakuru bamwe ba rutwisi" Ikindi, ndabona aca amarenga yo kubabarira bishoboka ko yaba ashaka gusasira imbabazi yahatiwe na Muvunyi ngo ababarire Sarpong kuko yabikoze atagishije inama. Nibyiza ko bicara bagakemura ibibazo ikipe ifite kandi bikagaragarira Ku nsinzi ku kibuga. Ibitari ibyo bizamogora kugira icyo abwira umufana ngo aze kukibuga nta nsinzi. Uwubaka aragaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa