skol
fortebet

Perezida Sadate yakuriweho ibihano bikomeye yari yahanishijwe na FERWAFA

Yanditswe: Thursday 11, Jun 2020

Sponsored Ad

Komisiyo yUbujurire y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yakuyeho ibihano byari byafatiwe Munyakazi Sadate usanzwe ari Perezida wa Rayon Sports byo guhagarikwa amezi atandatu atagaragara mu bikorwa bya siporo ibyo aribyo byose ndetse no gutanga amande y’ibihumbi 150 Frw kubera ko ubujurire bwe bufite ishingiro.

Sponsored Ad

Kuwa 07 Gicurasi 2020 ni bwo akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kahamagaje Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate n’umuvugizi wayo Nkurunziza Jean Paul kugira ngo bisobanure ku magambo bavuze ku buyobozi bwa FERWAFA ubwo yari imaze gufatira iyi kipe ibihano kuwa 08 Gashyantare 2020.

Nyuma y’iminsi 2 aka kanama gashinzwe Imyitwarire muri FERWAFA kanzuye ko Perezida Sadate ahagaritswe amezi 6 mu bikorwa by’umupira w’amaguru, anacibwa ihazabu y’ibihumbi 150 Frw, mu gihe Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yahagaritswe imikino ine, anacibwa ibihumbi 50 Frw,ariko Sadate ahita atangaza ko ajurira.

Uyu muyobozi koko yaje kubyubahiriza nyuma y’iminsi itatu atanga ubujurire bwe muri Komisiyo yigenga muri FERWAFA agaragaza ko atishimiye ibihano yahawe kandi uburyo ikirego cyatanzwemo bidakurikije amategeko.

Nyuma yo kwisobanura ku ngingo zitandukanye, byarangiye Ubujurire busanze Munyakazi Sadate adakwiriye guhanwa kuko FERWAFA yatinze gutanga ikirego nkuko bigaragara mu ngingo ya gatanu y’amategeko agenga imyitwarire yayo.

Komisiyo y’ubujurire ishingiye ku ngingo ya 5 y’amategeko y’ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru agenga imyitwarire iteganya ko ikirego kigomba gutangwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri y’akazi ikurikira igihe icyaha cyakorewe (La plainte doit être déposée endéans deux jours ouvrables après constatation des faits incriminés),yafashe imyanzuro ikurikira:

Komisiyo y’ubujurire yemeje ko ubujurire bwa Munyakazi Sadate bufite ishingiro.

Komisiyo y’ubujurire yemeje ko ikemezo cya komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA kivanweho mu ngingo zacyo zose.

Munyakazi Sadate yongeye kubona intsinzi yari akeneye cyane kuko aheruka kwemezwa na RGB ko ari we muyobozi wemewe n’amategeko wa Rayon Sports,nyuma y’iminsi ahanganye na Ngarambe Charles.

Munyakazi Sadate yapfaga iki na FERWAFA?

Kuwa 08 Gashyantare ubwo FERWAFA yatangazaga ko ifatiye Rayon Sports ibihano bikomeye kubera ko yanze gukina igikombe cy’ubutwari,Perezida wa Rayon Sports yakoresheje imvugo ikarishye anenga cyane iri shyirahamwe ko rifite imiyoborere mibi ndetse n’akarengane.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe.”

Nyuma y’aho gato yahise afata inkuru yigeze gukorwa n’ikinyamakuru IGIHE aho umudepite witwa Mukayuhi yabazaga uwahoze ari minisitiri wa siporo n’umuco,Hon.Uwacu Julienne igihe ati “Ikintu kitwa FERWAFA kizatungana ryari?”.

Yahise yongeraho amagambo agira ati “Hon. Humura ibyo wavugaga twe tubana nabyo kdi igihe kirageze ngo tuvuge OYA ku mikorere mibi, OYA ku Karengane, OYA ku buyobozi bubi bwa FERWAFA”

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,nawe yahamagajwe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kubera ikiganiro yahaye itangazamakuru ku byerekeye kwikura mu gikombe cy’Ubutwari, aho yumvikanye avuga ko Komite ya FERWAFA atari abafatanyabikorwa ahubwo ari ’abakozi babo’.

Icyo gihe yagize ati " FERWAFA ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu, FERWAFA ni abakozi bacu , bariya mubona...comite executive (komite nyobozi), umunyamabanga wayo Regis..."

Kuwa 08 Gashyantare 2020 nibwo FERWAFA yafatiye Rayon Sports ibihano birimo kutazitabira imikino y’irushanwa ry’Intwari umwaka utaha wa 2021 mu gihe yaramuka isoje umwaka w’imikino wa 2019-2020 mu myanya 4 ya mbere.

Rayon Sports yabujijwe gutegura no kwitabira imikino ya gicuti yaba iy’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu mu gihe kingana n’amezi 12. Rayon Sports kandi ikaba yaraciwe ibihumbi 300 by’ihazabu.

Nyuma yo kujuririra ibi bihano,akanama k’ubujurire kafashe umwanzuro wo kugumishaho Amande y’ibihumbi 300 FRW, Kudategura imikino ya Gicuti mu Rwanda mu gihe cy’umwaka no kudategura imikino ya gicuti hanze bikurwaho.Kutitabira amarushanwa y’ubutwari nabyo byakuweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa