skol
fortebet

Perezida wa CAF yatawe muri yombi ashinjwa kurya ruswa

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) Ahmad Ahmad, yatawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo yari muri Hoteli Berri Hotel i Paris.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 06 Kamena 2019 ahagana saa 8h30,nibwo Ahmad Ahmad yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano aho akurikiranyweho ibyaha birimo kurya ruswa agatanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ahmad Ahmad w’imyaka 59, yahamagajwe n’ikigo cyitwa OCLCIFF gishinzwe kurwanya ruswa ndetse no kunyereza imitungo n’imisoro,kugira ngo asobanure ku bijyanye n’isoko ryari ryatsindiwe na Puma yo mu Budage akariha Technical Steel yo mu Bufaransa.

Ibinyamakuru bitandukanye biravuga ko Ahmad Ahmad yicaranye n’abayobozi ba kompanyi Technical Steel,bagambanira Puma yari yatsindiye isoko ryo gutanga imipira rihabwa iyi kompanyi yo mu Bufaransa nayo imuha agahimbazamusyi k’ibihumbi 830 000 by’amadolari ya USA.

Uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa CAF ya Ahmad Ahmad, Amr Fahmy, niwe ngo watanze aya makuru yashyize mu mazi abira uyu wahoze ari Boss we

Ahmad Ahmad yatawe muri yombi ari I Paris nyuma y’inama ikomeye ya FIFA yo gutora umuyobozi mushya aho Giannni Infantino ariwe wongeye gutsinda amatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa