skol
fortebet

Perezida wa Rayon Sports n’umuvugizi wayo bahamagajwe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA

Yanditswe: Tuesday 05, May 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate n’umuvugizi w’iyi kipe Nkurunziza Jean Paul bahamagajwe n’akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA kugir ngo kababaze ku magambo bagiye bavuga mu minsi ishize bibasira abayobozi b’iri shyirahamwe.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,FERWAFA yoherereje aba bombi ubutumwa ibasaba kwitaba kuwa Kane w’iki cyumweru tariki ya 07 Mata 2020, bagasobanura ibyerekeranye n’imyitwarire bagaragaje, igihe Rayon Sports ititabiraga irushanwa ry’Ubutwari rya 2020.

Kuwa 08 Gashyantare ubwo FERWAFA yatangazaga ko ifatiye Rayon Sports ibihano bikomeye kubera ko yanze gukina igikombe cy’ubutwari,Perezida wa Rayon Sports yakoresheje imvugo ikarishye anenga cyane iri shyirahamwe ko rifite imiyoborere mibi ndetse n’akarengane.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe,,”

Nyuma y’aho gato yahise afata inkuru yigeze gukorwa n’ikinyamakuru IGIHE aho umudepite witwa Mukayuhi yabazaga uwahoze ari minisitiri wa siporo n’umuco,Hon.Uwacu Julienne igihe ati “Ikintu kitwa FERWAFA kizatungana ryari?”.

Yahise yongeraho amagambo agira ati “Hon. Humura ibyo wavugaga twe tubana nabyo kdi igihe kirageze ngo tuvuge OYA ku mikorere mibi, OYA ku Karengane, OYA ku buyobozi bubi bwa FERWAFA”

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,nawe yahamagajwe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kubera ikiganiro yahaye itangazamakuru ku byerekeye kwikura mu gikombe cy’Ubutwari, aho yumvikanye avuga ko Komite ya FERWAFA atari abafatanyabikorwa ahubwo ari ’abakozi babo’.

Icyo gihe yagize ati " FERWAFA ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu, FERWAFA ni abakozi bacu , bariya mubona...comite executive (komite nyobozi), umunyamabanga wayo Regis..."

Uyu muvugizi wa Rayon Sports ashobora guhanwa azira ko yavuze aya magambo asa nkaho avugira abanyamuryango bose ba FERWAFA ntawamutumye.

Bivugwa ko ibyaha byo gutuka ubuyobozi bwa FERWAFA nibibahama bashobora guhanishwa igihano gito cy’amezi atandatu batagaragara mu buyobozi bw’ikipe , ahubwo ari abafana usanzwe.

Kuwa 07 Gashyantare 2020 nibwo FERWAFA yafatiye Rayon Sports ibihano birimo kutazitabira imikino y’irushanwa ry’Intwari umwaka utaha wa 2021 mu gihe yaramuka isoje umwaka w’imikino wa 2019-2020 mu myanya 4 ya mbere.

Rayon Sports yabujijwe gutegura no kwitabira imikino ya gicuti yaba iy’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu mu gihe kingana n’amezi 12. Rayon Sports kandi ikaba yaraciwe ibihumbi 300 by’ihazabu.

Nyuma yo kujuririra ibi bihano,akanama k’ubujurire kafashe umwanzuro wo kugumishaho Amande y’ibihumbi 300 FRW, Kudategura imikino ya Gicuti mu Rwanda mu gihe cy’umwaka no kudategura imikino ya gicuti hanze bikurwaho.Kutitabira amarushanwa y’ubutwari nabyo byakuweho.


Nkurunziza Jean Paul nawe yatumijwe n’akanama ka FERWAFA

Ibitekerezo

  • Kuki arakazwa n’uko bamuvuze nabi (sarpong) we akarenga akavuga ibyo byose. Nawe ahanwe.

    Ariko se koko Ferwafa ibyo ikora bijyanye n’imyitwarire ya aba sportif? None se ibintu byabaye mu kwa kabiri none tukaba tugeze mu kwa gatanu,ikibazo cyaravuye mu bujurire kikarangira bakigaruye bate? ibyo ni ukugira inzika itari ikwiye mu ba sportif rwose!

    Ariko njye narumiwe!! Ibya ferwafa ni hatari muri sport habamo inzika koko? none se ikibazo cyabaye mu kwa kabiri none turi mu kwa gatanu ikibazo cyarangiriye mu bujurire none barakigaruye kweri iyo nzika nimbi!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa