skol
fortebet

Perezida wa Rayon Sports Sadate yarezwe muri RIB na Muhirwa Prosper bakorana

Yanditswe: Sunday 29, Sep 2019

Sponsored Ad

Visi perezida wa kabiri wa Rayon Sports,Muhirwa Prosper yatanze ikirego muri RIB arega perezida wayo Munyakazi Sadate ashinja kumutukira mu ruhame amwita umujura, umugambanyi ngo yigira intama kandi ari ikirura ndetse no kumushinja kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Rayon Sports ifite.

Sponsored Ad

Muhirwa Prosper yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yareze Perezida Munyakazi Sadate kubera kumutukira mu ruhame ndetse akabwira abakunzi ba Rayon Sports gutema ishyamba, bakanaritwika.

Yagize ati “Yavuze ko natanze ruswa ngo abakinnyi bitsindishe kandi ko ndi igisambo. Nsanga ibyo ari ukunsebya no kuntesha agaciro agamije gucamo ibice abakunzi ba Rayon Sport.”

Muhirwa avuga ko icyatumye yitabaza ubugenzacyaha ari uko yateshejwe agaciro mu ruhame ndetse akaba ari yo mpamvu yanahisemo kwishinganisha kubera umutekano we akurikije uburemere imvugo Umuyobozi wa Rayon Sports yakoresheje ashishikariza abantu gutema no gutwika icyitwa ishyamba.

Ati ”Mu buzima bwanjye ni ubwa mbere nari numvise Umuyobozi wa Rayon Sports ushishikariza gutema no gutwika abantu basangiye ikipe bakunda. Nishinganishije kuri RIB bitewe n’uwo mwuka mubi wabibwe n’uyoboye Rayon Sports muri iki gihe.”

Muhirwa Prosper wageze mu buyobozi bwa Rayon Sports guhera mu mwaka wa 2004, yabaye Visi Perezida wa mbere w’iyi kipe hagati ya 2017 na 2018, anatorerwa kuba Visi Perezida wayo wa kabiri muri Komite nshya yashyizweho muri Nyakanga uyu mwaka.

Prosper yareze Munyakazi kubera iri rirerire yagejeje ku bafana bagize itsinda rimwe ry’abakunzi ba Rayon Sports,kuwa 22 Nzeri uyu mwaka, aho yabasabye kwamagana abashatse gushinga ikipe ya Basketball bitanyuze mu mucyo akavuga ko yiteguye kubamariraho imbaraga ze zose.


Muhirwa Prosper [uri hagati]yareze Munyakazi Sadate muri RIB

Ibitekerezo

  • kumvikana ni ingenzi.iyo usenya cyangwa uvuga nabi uwo mufatanije umurimo nawe uba wisenya
    kwuzuzanya mu byiza niterambere kuri benshi namwe miri mwo.

    Npnese iyo bavize gutema no gutwika ishyamba baba bavuze muhirwa

    Ibi n’ibiki koko. Mwahanye amahoro ko championat igiye gutangira

    Muhirwa, aba Rayon turakwiyamye uvane amatiku mu ikipe ubwo se muri twese ninde utazi ishyamba icyo risobanura ko rivuga umuntu wese wigomeka kui buyobozi none se wajyaga gushinga ikipe ya basketball ninde wagutoye turakwiyamye ntidushaka amatiku yanyu, naho kuvuga ibisambo se iyo abivuze, frw mwagurishije Diarra muri Congo mwazanye angahe ayinjiraga ku bibuga mukavuga 1/2 cyayo ubusambo butari ubwo se ni buhe.

    Ubwo ibirumirahabiri biraje bimurwanye ngo imikorere yabyo isobetse n’ikiguri cyabyo bitazamenyekana, RIB niyo babanjemo ariko siyo yanyuma. Sadate kenyera ukomeze kuko ntibazahwema kugucurira ibyaha, byaba ngombwa bakagushyira no ku rubobi.

    Ubwo ibirumirahabiri biraje bimurwanye ngo imikorere yabyo isobetse n’ikiguri cyabyo bitazamenyekana, RIB niyo babanjemo ariko siyo yanyuma. Sadate kenyera ukomeze kuko ntibazahwema kugucurira ibyaha, byaba ngombwa bakagushyira no ku rubobi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa