Kigali

Perezida wa Rayon Sports yujuje komite yayo yaburaga abayobozi mu myanya ikomeye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 December 2019 Yasuwe: 2841

Perezida wa Rayon Sports kuri uyu wa Kane, yakoze igikorwa cyo kuzuza imyanya y’ubuyobozi muri komite ayoboye yarimo ibihanga nyuma y’aho abari batowe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka batakiyirimo.



Jean Paul Muhire wari usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports yabaye V/Perezida wa mbere muri iyi kipe, akaba asimbuye Twagirayezu Thadée weguye mu kwezi kwa 10 uyu mwaka nyuma y’amezi 2 gusa atowe.

Jean Paul amaze iminsi ari mu buyobozi bw’iyi kipe kuko yabanje kuba umubitsi ku bwa komite ya Muvunyi mbere yo kwegura, akagaruka nyuma ari umunyamabanga mukuru muri komite ya Munyakazi Sadate, kuri ubu akaba yagizwe V/Perezida w’iyi kipe.

Undi winjiye muri iyi komite ni Furaha Jean Marie Vianney uvuye muri Fan Club yitwa The Blue Winners, akaba yasimbuye uwari watowe ariko ntatangire imirimo ye witwa Prosper Muhirwa.



Martin Rutagambwa nawe yinjiye muri komite y’ikipe ya Rayon Sports nk’umujyanama wa Perezida mu bijyanye na Tekinike, akaba asimbuye Eric Nsabimana watandukanye n’iyi kipe nawe mu minsi ishize.

Aba bantu bashyizweho na Perezida w’ikipe ya Rayon Sports bazemezwa mu nama y’inteko rusange ya Rayon Sports izaba muri Mutarama umwaka utaha, nk’uko amategeko abiteganya agenga iyi kipe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Samuel Eto’o yatangaje amagambo yabwiwe na Mourinho bakimara gutwara...

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye mu makipe nka FC Barceloana,Inter Milan na...
27 March 2020 Yasuwe: 2760 0

Umugabo n’umugore bakoze ubukwe bw’iminota 30 bwarangiye ntawe ukoze ku wundi...

Umugeni witwa Irra Chorina Octora w’imyaka 29 n’umugabo we witwaYavuz Ozdemir...
26 March 2020 Yasuwe: 4975 0

EAC yiyemeje gushyiraho uburyo bworohereza ubucuruzi bwambukiranya...

Abaminisitiri b’ubuzima mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba...
26 March 2020 Yasuwe: 1348 0

LeBron James wubatse izina muri NBA yavuze abakinnyi 3 akunda mu mupira...

Umunyamerika w’icyamamare mu mukino wa Basketball ndetse ufite imigabane mu...
26 March 2020 Yasuwe: 3677 0

Rayon Sports yatangiye kugoboka abakinnyi bayo batahembwe ukwezi kwa kabiri...

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye guhemba abakinnyi n’abandi bakozi bayo...
26 March 2020 Yasuwe: 3607 1

Messi niwe mukinnyi winjije amafaranga menshi ku isi muri 2019 mu gihe...

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi niwe mukinnyi uhembwa amafaranga...
26 March 2020 Yasuwe: 1868 0