skol
fortebet

Perezida Kagame yashimiye Arsenal yegukanye FA Cup ayisaba kwiha intego zisumbuyeho

Yanditswe: Saturday 01, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yishimiye ko ikipe afana ya Arsenal yegukanye igikombe cya FA Cup ku nshuro ya 14 itsinze Chelsea FC ibitego 2-1,ayisaba gushyiramo imbaraga ikegukana ibikombe bikomeye kurushaho.

Sponsored Ad

Perezida Kagame utajya ahisha ko akunda umupira w’amaguru by’umwihariko ikipe ya Arsenal,abinyujije kuri Twitter ye yashimiye iyi kipe kuba yatwaye iki gikombe yari ikeneye cyane kugira ngo ibashe kubona itike ya Europa League ndetse ayigira n’inama yo kwiha intego ziruseho.

Yagize ati "Mwakoze Arsenal kubera igikombe cya FA Cup cyari gikenewe mwatwaye.Twebwe abafana bawe n’abagushyigikira duhora tukwizeye...Komeza utere imbere kandi reka twiyemeze ibintu bikomeye.TURASHOBOYE."

Perezida Kagame n’umwe mu banyacyubahiro bakunze kugaragaza ko bafana Arsenal ndetse ntiyigeze abura kugaragaza ko yifuza impinduka ziyisubiza mu bihe byiza yahozemo, birimo kuba ifite agahigo ko kuba ikipe yonyine mu Bwongereza yashoboye kurangiza Shampiyona ya Premier League idatsinzwe mu 2004.

Muri uyu mwaka w’imikino ushize,Arsenal yahuye n’ibibazo bikomeye byo guhinduranya abatoza kenshi byayiviriyemo kurangiza ku mwanya wa 08 muri shampiyona BIYIBUZA kwerekeza murI UEFA Champions League.

Mu mpinduka zabaye mu ikipe harimo kwirukana umutoza Unai Emery mu mpera z’umwaka ushize agasimburwa n’umwungiriza we Freddie nyuma hakaza Arteta utarabonye umwanya wo gutegura ikipe ariko akaba yegukanye FA Cup.

U Rwanda rufitanye amasezerano na Arsenal yo kurwamamaza mu bijyanye n’ubukerarugendo mu gihe cy’imyaka itatu guhera muri 2018. Hakaba hari icyizere ko bizafasha u Rwanda kwinjiza amadovize menshi biturutse mu kureshya ba mukerarugendo biruseho.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere u Rwanda rukorana na Arsenal, rwinjije miliyoni 33 z’amapawundi mu gihe rwari rwiteze kubona miliyoni 28, ndetse gukorana n’iyi kipe yo mu Bwongereza byongereye umubare wa ba mukerarugendo basura u Rwanda.



Perezida Kagame akunda Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa