skol
fortebet

Peter Sagan ashyigikiye ubusabe bw’u Rwanda bwo kuzakira shampiyona y’isi yo gusiganwa ku magare muri 2025

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

Umwe mu bakinnyi ba mbere ku isi mu gusiganwa ku magare,Peter Sagan ukomoka mu gihugu cya Slovakia,yatangaje ko ashyigikiye ko u Rwanda rwahabwa amahirwe yo kwakira shampiyona y’isi ya 2025 ruhanganyemo n’igihugu cya Morocco.

Sponsored Ad

Perezida wa FERWACY,Aimable Bayingana yatangaje ko nyuma yo gutanga kandidatire yo kwakira shampiyona y’isi 2025 yo gusiganwa ku magare,ibyamamare muri uyu mukino bikomeye birimo Peter Sagan watwaye shampiyona z’isi 3 zikurikiranya yiyemeje kubera u Rwanda amabasaderi rukazahabwa aya mahirwe.

Yagize ati “Nyuma y’aho David Lappartient atorewe kuba perezida wa UCI,yavuze ko yifuza ibihugu bya Afurika byazakira shampiyona y’isi ariyo mpamvu ibihugu bikomeye ku isi byemeye guhara iya 2025.

Abantu benshi ndetse n’inshuti z’u Rwanda zadushishikarije gutanga kandidatire ariyo mpamvu twiyemeje kuzakira shampiyona ya 2025.

Yakomeje abwira Radio 10 ati “Peter Sagan ni umwe mu bakinnyi b’ibyamamare badushyigikiye ndetse twamushyize mu nzandiko twahaye UCI dusaba kwakira shampiyona ya 2025.

U Rwanda ruhanganye cyane n’igihugu gikize cya Morocco mu guhatanira kwakira iyi shampiyona y’isi gusa perezida Aimable yavuze ko isura u Rwanda rufite mu mukino wo gusiganwa ku magare ku isi,iri hejuru cyane ya Morocco ndetse nta gihindutse bazayikubitira ahareba inzega muri Nzeri umwaka utaha ubwo hazatangazwa uzakira iri rushanwa mu mwaka awa 2025.

Peter Sagan w’imyaka 29, ntabwo ari izina ryoroshye mu mukino wo gusiganwa ku magare kuko kuva yatangira umukino wo gusiganwa ku magare,yahise yigarurira imitima ya benshi ndetse bituma aba umukinnyi wa mbere ukunzwe ku isi muri uyu mukino.

Sagan yatwaye amarushanwa akomeye y’umunsi umwe arimo Gent Wevelgem,Paris Roubaix,Tour of Flanders,amaze gutwara uduce 12 muri Tour de France ndetse yegukanye shampiyona z’isi 3 zikurikiranya zirimo 2015,2016,2017.

Shampiyona y’isi yitabirwa n’abakinnyi barenga 1000 baturuka hirya no hino ku isi ndetse iyi shampiyona ihuruza abantu barenga ibihumbi 20 ariyo mpamvu hazakorwa ubukangurambaga mu kwakira abantu,hazubakwa imihanda mishya n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

Bayingana Aimable yavuze ko bagiye gutegura abakinnyi mu bahungu n’abakobwa ku buryo muri 2025 hazaboneka nibura abakinnyi 450 bazitabira iri rushanwa rikundwa na benshi.Kuwa 11 Nzeri 2019 nibwo u Rwanda rwatanze kandidatire yo kwakira shampiyona y’isi yo gusiganwa ku magare 2025.





Peter Sagan ashyigikiye ko u Rwanda rwahabwa amahirwe yo kwakira shampiyona y’isi ya 2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa