skol
fortebet

Petro Atletico de Luanda yatangaje Tuyisenge Jacques nk’umukinnyi wayo mushya nyuma yo kumugura akayabo k’amadolari

Yanditswe: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

Hari hashize amezi menshi bivugwa ko rutahizamu w’Umunyarwanda Tuyisenge Jacques yasinyiye Petro Atletico yo mu mujyi wa Luanda muri Angola gusa nayo yaje kubitangaza ku mugaragaro mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2019.

Sponsored Ad

Tuyisenge wari umaze imyaka 4 akinira Gor Mahia,yamaze kwerekeza muri iki kigugu cyo muri Angola cyikoze mu mufuka kimugura ibihumbi 350 by’Amadolari, asaga Miliyoni 318 z’amanyarwanda.

Atlético Petróleos de Luanda iba mu murwa mukuru wa Luanda isanzwe ari igihangange ku mugabane wa Afurika kuko ikunze kugera kure mu marushanwa ya CAF.

Biravugwa ko mu bihumbi 350 by’Amadolari Tuyisenge yaguzwe Gor Mahia FC igomba gutwaramo 40% angana n’ibihumbi 140 by’amadolari, naho Tuyisenge agatwara ibihumbi 210 by’amadolari, asaga miliyoni 190 z’amanyarwanda.

Biravugwa ko Tuyisenge azajya ahembwa ibihumbi birindwi by’amadolari buri kwezi, asaga miliyoni 7 360 000 Frw mu gihe kingana n’imyaka ibiri n’igice yasinyiye Petro Atletico.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa