skol
fortebet

Pierre-Emerick Aubameyang yongereye amasezerano y’igihe kirekire mu ikipe ya Arsenal

Yanditswe: Tuesday 15, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yamaze gutangaza ko kapiteni wayo w’imyaka 31,Pierre-Emerick Aubameyang,yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 3 nyuma y’igihe abakunzi b’iyi kipe bategereje.

Sponsored Ad

Pierre-Emerick Aubameyang yavuze ko yongereye amasezerano mu ikipe ya Arsenal kugira ngo ayifashe gutwara ibikombe byinshi ndetse akomeze kwandika amateka.

Pierre-Emerick Aubameyang uri kubaka izina muri Arsenal kubera ibitego ari kuyitsindira ubutitsa,bivugwa ko yemerewe akayabo k’ibihumbi 250 by’amapawundi nk’umushahara we w’icyumweru gusa azajya yiyongeraho uduhimbazamusyi dutandukanye bitewe n’uko yitwaye ku buryo azajya ageza ku bihumbi 350.

Nyuma yo gusinya amasezerano mashya,Pierre-Emerick Aubameyang yagize ati "Gusinyira ikipe ikomeye nk’iyi ntako bisa.N’ugushimira abafana,abakinnyi dukinana,umuryango wanjye na buri wese muri iyi kipe utuma nishimira kuba hano.

Nizera Arsenal.Dushobora kugera ku bintu byinshi turi kumwe.Dufite ibintu bishimishije hano kandi nizeye ko ibyiza bigiye kuza.

Ndashaka kuba umunyabigwi wa Arsenal no gusiga amateka akomeye hano.Iki nicyo gihe cyo gukora cyane kandi nzatanga ibyo mfite byose nk’ibisanzwe."

Umwe mu banyabigwi ba Arsenal,Ian Wright yishimiye isinya ry’uyu rutahizamu aho yahise avuga ati "Wakoze cyane gusinya.Benshi baradusize mu myaka yashize ariko wowe usinye mu gihe twari tugukeneye cyane."

Umutoza Arteta we yagize ati "Ni iby’agaciro kuba Pierre-Emerick Aubameyang agumanye natwe.N’umukinnyi w’igitangaza ufite imyumvire yo ku rwego rwo hejuru.

N’umuyobozi w’ingenzi mu kibuga ndetse afite uruhare runini mu byo turi kubaka.Arashaka kuguma hejuru ku rwego rumwe n’abakinnyi ba mbere ku isi akanubaka ibigwi.Ibyo azabigeraho ari hano."

Uyu munya Gabon w’imyaka 31,yasinye amasezerano azamugeza muri 2023 ndetse azajya anahabwa uduhimbazamusyi twisumbuyeho uko agize icyo ageza kuri Arsenal.

Mu kwezi gushize,nibwo ibinyamakuru byo mu Bwongereza byemeje ko Pierre-Emerick Aubameyang yemeye gusinya amasezerano nyuma yo kwizezwa ko Arsenal igiye gusinyisha amazina akomeye yazahatana birenzeho muri uyu mwaka w’imikino.

Umukinnyi wa Mbere waguzwe na Arsenal ni Willian warangije amasezerano muri Chelsea,wasinye imyaka 3.

Arsenal kandi iyaguze myugariro wo hagati mu ikipe ya Lille witwa Gabriel Magalhaes. Yiteguye kandi kuzana abandi bakinnyi 2 bakomeye barimo umunya Ghana Thomas Partey na Houssem Aouar.

Kuva yagera muri Arsenal muri Mutarama 2019,Aubameyang amaze gutsinda ibitego 72 mu mikino 111 ndetse yatangiye umwaka w’imikino agaragaza ko atiteguye guhagarika gutsinda.

Uyu mugabo usanzwe ari kapiteni wa Arsenal,aherutse kuyihesha igikombe cya FA Cup atsinze Chelsea ibitego 2-1 wenyine ndetse ni nako muri 1/2 cy’iki gikombe yesuye Manchester City ayitsinda ibitego 2-0 byabonetse muri uwo mukino.

Pierre-Emerick Aubameyang yageze muri Arsenal muri Mutarama 2018 aguzwe mu ikipe ya Borussia Dortmund miliyoni 56 z’amapawundi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa