skol
fortebet

Police FC iraye ku mwanya wa mbere,mu gihe ikipe ya Kiyovu yababaje Gicumbi FC ku munota wa nyuma

Yanditswe: Friday 25, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Police FC iraranye umwanya wa mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Heroes FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona.

Sponsored Ad

Ni mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda yegukanye amanota atatu y’uyu mukino, ibifashijwemo n’ibitego bya Kapiteni Nsabimana Aimable watsinze icya mbere ku mupira wari uturutse kuri koruneri ya Nshuti Dominique Savio, na Ndayishimiye Antoine Dominique watsinze icya kabiri ku mupira wari uturutse kuri Coup-Franc yari itewe na Aime Ntirushwa.

Ibi bitego byombi byari bihagije kugira ngo Police FC ifate umwanya wa mbere n’amanota 11, iwatse APR FC yari uwufite n’amanota 10. Iyi APR izakira AS Muhanga kuri Stade ya Kigali ku cyumweru.

Intangiriro z’umunsi wa gatanu wa shampiyona yasize ikipe ya Gicumbi FC ikomeje kugumana umwanya wa nyuma, nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports mu minota ya nyuma y’umukino. Igitego cya Ndayisaba Hamidou ni cyo cyafashije Kiyovu Sports gukura amanota atatu kuri Gicumbi FC yari yakiriye kuri Stade Mumena.

Uyu munsi kandi usize ikipe ya Musanze FC itarabona amanota atatu kuva iyi shampiyona yatangira, kuko yatsinzwe na Espoir FC ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa