skol
fortebet

PSG yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League bwa mbere mu mateka

Yanditswe: Tuesday 18, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG yakoze amateka yari yarayinaniye yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma yo gusezerera ikipe ya RB Leipzig iyitsinze ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Estadio de La Luz mu mujyi wa Lisbon.

Sponsored Ad

Nyuma yo gushorwamo amafaranga n’abaherwe bo muri Qatar,ikipe ya PSG yaguze abakinnyi bakomeye barimo Mbappe,Neymar Jr,Di Maria n’abandi batandukanye ari nabo bagize uruhare mu kuyigeza ku mukino wa nyuma.

PSG yari yitezwe na benshi,ntiyigeze itenguha abakunzi bayo kuko yatangiye iyoboye umukino,ibona amahirwe ya mbere ku munota wa 07 ubwo Neymar yahabwaga umupira mwiza na Mbappe yarangiza akawutera ukagonga igiti cy’izamu ugasohoka.

Ku munota wa 13 w’umukino,PSG yafunguye amazamu ku gitego cyiza cy’umutwe cyatsinzwe na Marquinhos kuri free kick nziza yatewe na Di Maria.

Ku munota wa 42 umunyezamu wa RB Leipzig, Gulacsi,yakoze ikosa rikomeye ubwo yateraga umupira imbere awihera Paredes wa PSG nawe ahita awusunikira Neymar wawuhereje Di Maria wari wenyine mu rubuga rw’amahina ahita ashyiramo igitego cya kabiri.

Iki gitego cyatumye PSG ijya kuruhuka iyoboye umukino n’ibitego 2-0 nubwo yari kubirenza iyo Neymar Jr yinjiza ibitego byose yahushije.

Mu gice cya kabiri,ikipe ya RB Leipzig yatangiye isimbuza aho Patrik Schick na Emil Forsberg bafashe imyanya ya Christopher Nkunku na Dani Olmo bitwaye nabi.

Aba bakinnyi bongereye imbaraga cyane muri RB Leipzig igerageza guhererekanya umupira mu gice cya kabiri cyose ndetse igabanya uburyo PSG yayiruhije mu gice cya mbere.

Ku munota wa 56 w’umukino,PSG nibwo yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Juan Bernat ku mupira mwiza yahawe na Angel Di Maria.

PSG yashoboraga kubona ibitego birenze ibi 3-0 yatsinze muri uyu mukino ariko Neymar Jr na Leandro Paredes bahushije uburyo bwinshi bukomeye muri uyu mukino.

PSG igomba guhurira ku mukino wa nyuma n’izarokoka hagati ya Bayern Munich na Lyon zizakina kuri uyu wa 3 saa tatu.

Mu mikino 110 PSG imaze gukina muri UEFA Champions League,nibwo bwa mbere igeze ku mukino wa nyuma ndetse n’ikipe ya 05 yo mu Bufaransa ibashije kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Iburayi.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa