Kigali

PSG yamaze kugura umukinnyi ukomeye muri Manchester United

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 April 2019 Yasuwe: 5992

Ikipe ya Paris Saint Germain yamaze gusinyisha umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Manchester United,Ander Herrera,kugira ngo aze gufatanya n’abasitari bayo barimo Neymar na Kylian Mbappe.



Ander Herrera wageze mu ikipe ya Manchester United mu mwaka wa 2014,ntiyongerewe amasezerano n’iyi kipe ariyo mpamvu yahisemo kwerekeza I Paris gukomerezayo ruhago mu mpeshyi ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Ander Herrera ni umwe mu bakinnyi bazwiho kwitanga mu kibuga ndetse no gukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ye ibone intsinzi.

Ikipe ya Manchester united irifuza kugabanya abakinnyi bakuze ariyo mpamvu yahisemo kurekura Ander Herrera kugira ngo ahe umwanya abakinnyi bashya yiteguye kuzazana mu mpeshyi.

Ikinyamakuru RMC Sport cyavuze ko Athletic Bilbao nayo yifuzaga kwisubiza Ander Herrera,ariko yahageze itinze isanga PSG yamaze kumusinyisha.

Ntabwo Herrera w’imyaka 29 arasinya amasezerano muri PSG gusa yamaze kumvikana nayo imbanzirizamasezerano aho ngo byitezwe ko azayisinyira imyaka 4 cyangwa 5.



Ander Herrera yamaze kumvikana na PSG

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi yafashije Argentina gutsinda Brazil bahora bahanganye

Lionel Messi yatsindiye ikipe y’igihugu ya Argentine igitego cya mbere kuva...
16 November 2019 Yasuwe: 1137 0

Habaye inama idasanzwe mu ikipe ya As Kigali hafatirwamo imyanzuro ikomeye...

Kubera ko kuva shampiyona yatangira ikipe y’abanyamujyi AS Kigali ikomeje...
16 November 2019 Yasuwe: 2285 0

Umukino warangiye Sadate umutima wenda kumuvamo –KNC

Perezida wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles ntiyemera ko Rayon Sports...
16 November 2019 Yasuwe: 3780 0

Rayon Sports yatangaje ibizaba bigize Gikundiro Stadium n’akayabo gakenewe...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burashaka gukabya inzozi zo kubaka stade...
16 November 2019 Yasuwe: 4154 0

Minisitiri mushya wa Siporo Munyangaju yabwiwe ikintu gikomeye asabwa...

Mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati y’uwahoze ari minisitiri w’umuco...
16 November 2019 Yasuwe: 1381 0

Reba numero z’imyambaro mishya abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bagiye...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, habaye umuhango wiswe Rayon Sports Day,...
16 November 2019 Yasuwe: 2466 0