skol
fortebet

PSG yihimuye kuri Bayern Munich yayitwaye igikombe ubushize iyisezerera muri ¼ cya UEFA Champions League

Yanditswe: Wednesday 14, Apr 2021

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri nibwo hamenyekanye amakipe 2 ya mbere yageze umuri ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League arimo Paris Saint Germain yaraye isezereye Bayern Munich mu gihe Chelsea yasezereye FC Porto.

Sponsored Ad

Amakipe yombi yakinnye uyu mukino adafite abakinnyi bayo bakomeye ariko Bayern Munich niyo yahombye cyane kuko itari ifite kizigenza wayo Robert Lewandowski uyitsindira ibitego byinshi.Yabuze kandi Leon Goretzka ukina hagati wavunitse na Serge Gnabry urwaye COVID-19.

PSG nayo ntiyari ifite bayo barimo Juan Bernat,Maruinhos,Kurzawa, Mauro Icardi,n’abandi itakoresheje kubera ko batameze neza nka Alessandro Florenzi (wanduye Covid-19), Marco Verratti (wavunitse akanandura Covid-19).

Nubwo mu mukino ubanza PSG yari yatsinze Bayern Munich ibitego 3-2,mu mukino wo kwishyura yagowe cyane no guhusha ibitego byinshi kuri ba rutahizamu bayo igenderaho barimo Kylian Mbappe na Neymar Jr.

Neymar utahiriwe n’uyu mukino, yateye imipira itatu mu gice cya mbere, yose igarurwa n’igiti cy’izamu.

Uwa mbere yawuteye ku munota wa 30 ukubita igiti cy’izamu.Uwa kabiri wakubise umutambiko nyuma yo gucenga Kingsley Coman ku munota wa 36 mu gihe undi yawuteye hasi arobye uyu munyezamu, ariko na wo ukubita igiti cy’izamu.

Kylian Mbappe nawe ntiyoroheye Bayern Munich ariko amahirwe menshi yabonye ntiyabashije kuyabyaza umusaruro.

Ku munota wa 40, Bayern Munich yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Eric Maxim Choupo-Moting ku mupira yatsindishije umutwe acitse Kimpembe wananiwe gufasha umunyezamu Keylor Navas wari umaze gukuramo ishoti ryari ryatewe na David Alaba.

Iki gitego cyahaye imbaraga nyinshi Bayern Munich mu gice cya kabiri isatira PSG cyane ariko umunyezamu Keylor Navas yitwara neza agora Thomas Muller na Leroy Sane bari bahagaze neza.

Nubwo amakipe yombi yanganyije ibitego 3-3,PSG yakomeje kubera itegeko ry’igitego cyo hanze kuko mu mukino ubanza yatsinze 3-2 mu gihe mu wo kwishyura yatsinzwe iki gitego 1-0.Neymar Jr niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino.

Undi mukino wa ¼ wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Kabiri, warangiye Chelsea itsindiwe mu rugo na FC Porto igitego 1-0 cya Mehdi Taremi ku munota wa 90 yikaraze mu kirere, ariko iyi kipe yo mu Bwongereza ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi kuko yari yatsindiye muri Portugal ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Hari hashize imyaka 7 ikipe ya Chelsea itagera muri ½ cya champions league mu gihe aribwo bwa mbere mu mateka ikipe yo mu Bufaransa igeze muri ½ cya Champions League inshuro ebyiri zikurikiranye.

Uyu munsi harakomeza imikino yo kwishyura ya ¼ aho Liverpool yakira Real Madrid yayitsinze ibitego 3-1 mu mukino ubanza mu gihe Borussia Dortmund, yo yakira Manchester City yayitsinze ibitego 2-1 mu Bwongereza bigoranye.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa