skol
fortebet

Pulisic yanze kwerekeza mu ikipe ya Manchester United kubera impamvu itangaje

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Chelsea Christian Pulisic yanze kujya mu ikipe ya Manchester United mu mwaka ushize kubera ko se umubyara yanga Jose Mourinho utajya uha amahirwe abana bato.

Sponsored Ad

Uyu munyamerika w’imyaka 20 yasinyiye ikipe ya Chelsea muri Mutarama uyu mwaka aguzwe miliyoni 58 mu ikipe ya Borussia Dortmund nyuma yo kwanga kwerekeza muri Manchester United.

Umutoza Robin Walker watozaga Pulisic ubwo yari umwana muto mu gakipe katagira icyiciro kitwa Brackley Town mu Bwongereza,yavuze ko Pulisic yanze kwerekeza muri Manchester United kubera ko se yangaga Jose Mourinho wayitozaga.

Yagize ati “Ndi umufana wa Chelsea,nakuriye mu mujyi wa London nyifana.Umwaka ushize nibwo nabwiye Pulisic ko agomba kuza.Ntabwo yari kujya muri Manchester United kubera Mourinho.Papa we ntiyari kubimwemerera kubera ko yangaga Jose Mourinho amuhora ko atajya aha amahirwe abana.Umujyanama we yarabyemeye.

Mourinho yirukanwe mu ikipe ya Manchester United mu Ukuboza umwaka ushize ahita asimburwa na Ole Gunnar Solskjaer,usigaye yubakira ku bakinnyi bakiri bato.




Pulisic yanze kwerekeza muri Manchester United kubera ko se yanga Jose Mourinho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa