skol
fortebet

Quique Setien wahoze atoza FC Barcelona agiye kuyijyana mu nkiko

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Uwari umutoza wa FC Barcelona mu mwaka w’imikino ushize, Quique Setien n’abamwungirije batangaje ko bagiye kujyana mu nkiko ikipe ya FC Barcelona kubera agasuzuguro yabakoreye igashyiraho umutoza mushya itarabirukana ngo ibahe ibyo ibagomba.

Sponsored Ad

Umutoza Quique Setien yashyize hanze itangazo rivuga ko agiye kurega FC Barcelona mu ijoro ryakeye,aho yavuze ko yabwiwe ko yirukanwe kuwa Gatatu w’iki cyumweru kandi hashize ukwezi ikipe ishyizeho umutoza mushya Ronald Koeman.

Quique Setien yavuze ko habaye guceceka kudasanzwe mu bayobozi ba FC Barcelona batamwegereye ngo bamubwire ko baseshe amasezerano bagiranye muri Mutarama uyu mwaka.

Uyu mugabo yari afite amasezerano yari kurangira muri 2022 ariko ntiyigeze abwirwa ko yirukanwe cyane ko hashyizweho umutoza mushya witegura gukina umukino wa mbere wa La Liga mu mpera z’iki cyumweru.

Kunanirwa gukemura ikibazo cya Setien bishobora kugira ingaruka zikomeye ku musimbura we Koeman utemerewe gukora akazi igihe kitararangira.

Muri iri tangazo Setien yagize ati “Twebwe Quique Setien, Eder Sarabia, Jon Pascua na Fran Soto,bitewe n’amakuru yatanzwe,turashaka kugira ibyo dusobanura.Nyuma y’ukwezi ko guceceka cyane kw’abayobozi ba FC Barcelona,na nyuma y’ubusabe butandukanye twakoze,kuwa Gatatu nibwo twakiriye itangazo ry’ubuyobozi…..

Ku kibazo cyanjye, Quique Setién,bizwi neza ko kuwa 17 Kanama aribwo Perezida n’ikipe batangaje gusezererwa kwanjye ariko kugeza ejo hashize tariki ya 16 Nzeri 2020[hashize ukwezi kose],nibwo banyoherereje ibaruwa yo kunyirukana nta kindi bashyizemo.”

Uyu mutoza yavuze ko we na bagenzi be batunguwe n’ibyo bakorewe na FC Barcelona ariyo mpamvu bagize bati “Nyuma y’ibyo twavuze,twahisemo gushyira ayo makimbirane mu biganza by’abanyamategeko.Mu rwego rwo guharanira uburenganzira bwacu ku byo twumvikanye na FC Barcelona.”

Quique Setien wirukanwe nyuma yo gutsindwa ibitego 8-2 na Bayern Munich muri ¼ cya Champions League,ntiyigeze amenyeshwa ko yirukanwe ariyo mpamvu uyu mugabo agiye kurega ikipe kubera uburyo yamwirukanye bidakwiriye.

Kuwa 19 Kanama 2020 nibwo FC Barcelona yatangaje ko Umuholandi Ronald Koeman wabaye umukinnyi wayo ukomeye ariwe wagizwe umutoza wayo mukuru usimbura Quique Setien.

Ronald Koeman yakiniye FC Barcelona imyaka 6 ayihesha UEFA Champions League yayo ya mbere ndetse anatwara LA LIGA inshuro 4.Muri rusange yatwaye ibikombe 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa