Kigali

Rafael Da Silva yatangaje impamvu ikomeye yatumye abura ibitego mu ikipe ya Rayon Sports

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 May 2019 Yasuwe: 5440

Rutahizamu Jonathan Rafael da Silva umaze muri Rayon Sports amezi 6 yavuze ko impamvu yatumye atabona ibitego mu ikipe ya Rayon Sports ari ukubera kutamenya indimi zikoreshwa mu Rwanda ndetse no kuba kure y’umuryango we.



Mu kiganiro kirekire yahaye Radio 10, Jonathan Rafael da Silva yayibwiye ko yagowe cyane no kuba kure y’umuryango we ariyo mpamvu muri aya mezi asaga 6 amaze mu Rwanda,yatsindiye Rayon Sports igitego kimwe gusa muri shampiyona.

Yagize ati “Gukina mu Rwanda byarangoye kubera ko ntazi indimi ndetse no kuba nari kure y’umugore wanjye n’umuhungu wanjye.”

Uyu munya Brazil yavuze ko ari ubwa mbere yari akinnye ari kure y’umuryango we ariyo mpamvu yagowe no gutsinda ibitego byinshi ngo kuri ubu yari atangiye kumenyera.

Rafael da Silva uvuga igi Portuguese gusa, yavuze ko uko yakiriwe n’umutoza ndetse na komite ya Rayon Sports byamufashije kumenyera mu Rwanda.

Jonathan Rafael da Silva yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ifite umwihariko w’uko abafana bayo bayiherekeza aho igiye hose mu gihe iwabo muri Brazil,abafana bafana amakipe yabo iyo yakiniye mu rugo gusa.

Da Silva w’imyaka 27, yavuze ko amasezerano ye agiye kurangira ndetse yiteguye gusubira iwabo akazategereza icyo azabwirwa n’umuhagarariye.

Tariki 1 Ukuboza 2018 nibwo uyu rutahizamu yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yemererwa gukinira Rayon Sports kuva tariki 12 Ukuboza 2018 ariko ntiyahiriwe n’urugendo rwe kuko yabuze ibitego ndetse agongwa n’itegeko ry’abanyamahanga ryatumye imikino yo gukina iba mike kuri we.



Da Silva yatsindiye Rayon Sports igitego kimwe muri shampiyona

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu Rwanda hakozwe Filimi irimo igikomangoma kijya gushaka umukobwa wahunze...

Umukinnyi wa Filime Nick Dimpoz umenyerewe muri filime y’uruhererekane ya...
21 November 2019 Yasuwe: 1414 0

Impamvu Aubameyang yanze kongera amasezerano kandi yaragizwe kapiteni...

Umunya Gabon ukinira ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang yanze...
21 November 2019 Yasuwe: 3907 1

Umuvugizi wa Musanze FC yasubije KNC mumagambo akakaye

Imyiteguro ni yose ku makipe atandukanye by’umwihariko ku ikipe ya Gasogi...
21 November 2019 Yasuwe: 3667 0

Samuel Eto’o wagacishijeho muri ruhago agiye gusubira ku ntebe...

Umunya-Cameroon Samuel Eto’o wakanyujijeho muri ruhago nk’umukinnyi...
20 November 2019 Yasuwe: 3366 0

Ikinyamakuru cyo muri Espagne cyibasiye cyane rutahizamu Cristiano Ronaldo...

Ikinyamakuru cyo muri Espagne cya Mundo Deportivo cyavuze ko rutahizamu...
20 November 2019 Yasuwe: 3691 0

Sadio Mane yaciye ibintu kubera ibikorwa bikomeye yakoze ari mu kiruhuko...

Nyuma y’imikino y’igikombe cya Afurika iheruka kubera mu Misiri,rutahizamu...
20 November 2019 Yasuwe: 7652 1