skol
fortebet

Raporo ya Komite ya Muvunyi ntisobanura neza ikoreshwa ry’amafaranga yavuye ku kibuga n’ayagurishijwe abakinnyi

Yanditswe: Monday 27, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Raporo y’amafaranga yaguzwe abakinnyi muri Rayon Sports n’ayinjiye ku bibuga ubwo iyi kipe yayoborwaga na Muvunyi Paul mu mwaka w’imikino wa 2019/20 ntibivugwaho rumwe nyuma y’uko bigaragaye ko hari ayahabwaga ubuyobozi mu buryo budasobanutse.

Sponsored Ad

Rayon Sports ivugwamo ikoreshwa nabi ry’umutungo ku bigeze kuyibera abayobozi, aho bashinjwa kunyereza agera kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2014.

Aganira na Radio 10 kuri uyu wa Kabiri, Muhirwa Freddy wahoze ari visi Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko amafaranga ya Rwatubyaye yaje mu gihe Rayon Sports yasohokaga ijya gukina imikino yo hanze y’igihugu kandi urugendo rwayo rumwe rutajya rujya munsi y’ibihumbi 45 by’amadorali y’Amerika, avuga ko amafaranga yinjiye andi agasohoka kandi yakoze ibyo yagombaga gukora .

Muri iki kiganiro, Gacinya Chance Denis wabaye umuyobozi wa Rayon Sports, abajijwe kuba ubwo yari perezida yaragurishije Kasirye Davis na Ismaila Diarra ariko amafaranga yabo ntajye muri Rayon Sports, yavuze ko igurwa ry’aba bakinnyi bombi ryumvikanye nabi.

Ati “Urakoze cyane,ibyo nyine nk’uko ubivuze byaranavuzwe cyane ariko igitangaje n’uko bikivugwa mu 2020, ni ukuvuga ngo ibi bintu byavuzwe mu 2016, hashize imyaka ine mu by’ukuri.”

“Ukuntu umukinnyi yaje ntawubigiraho ikibazo nta n’ubaza ngo yaguzwe ate? Uko agiye havugwamo amafaranga bikaba ikibazo. Davis Kasirye twamugurishije ibihumbi 40$ muri DCMP, ahubwo ikibazo cyavuye mu binyamakuru byo mu Bugande byanditse ko twamugurushije miliyoni 90 z’Amashilingi ya Uganda.”

“Mu gusobanukirwa kw’abantu bamwe bumvise ko ari Amanyarwanda nibyo byateje ikibazo. Twitabye mu nama zirenga eshatu cyangwa enye dusobanura icyo kintu kandi barasobanukiwe twabahaye ibimenyetso, bahamagara muri DCMP baranyuzwe “.

Aba bagabo bavuze ko mu mafaranga ikipe ikoresha ku mwaka abafatanyabikorwa ba Rayon Sports batanga adahaza imibereho y’ikipe mu gihe cy’umwaka wose iba igiye kumara mu mikino,ahubwo habaho kwikora mu mifuka kwa bamwe mu banyamuryango bayo nkuko ikinyamakuru UMURYANGO gikesha ahantu hizewe abivuga.

Muhirwa Fred wigeze kungiriza Gacinya Chance Denis wayoboye iyi kipe mu mwaka wa 2015 na 2017, yavuzeko ikipe yinjiza miliyoni 300 Frw kandi izakoresha miliyoni 444 Frw ,avugako miliyoni 144 Frw zisigaye ariho hafatwa icyemezo cyo kugurisha abakinnyi batabishobora,hakabaho kwikora mu mifuka kwa bamwe mu bayobozi.

Hari raporo igaragaza ko hari amafaranga y’umurengera yishyurwaga ku kibuga

Raporo yamuritswe n’abari bagize komite ya Muvunyi Paul mu nama y’Inteko Rusange yabaye ku wa 14 Nyakanga ubwo hatorwaga Munyakazi Sadate, igaragaza ko hari amafaranga menshi yatangirwaga ku kibuga, agahabwa Muvunyi Paul na Muhirwa Freddy, ariko ntibigaragazwe icyo agiye gukora.

Uhereye i Bumoso ni Freddy,Hagati ni Gacinya i Buryo akaba Muvunyi

Amafaranga yinjiye ku kibuga ari miliyoni 80.635 Frw,mu gihe ayavuye mu bafatanyabikorwa ari miliyoni 114 Frw,mu gihe kandi abakinnyi bose bagurishijwe ibihumbi 65 by’Amadorali y’Amerika, bingana na miliyoni 59,475 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ferwafa yahaye Rayon Sports miliyoni 27.7 Frw, CAF itanga ibihumbi 30.2 by’Amadorali y’Amerika, mu gihe Fan Base yatanze miliyoni 13.65 z’amafaranga y’u Rwanda, yose hamwe yinjijwe hamwe n’ikipe akaba miliyoni 323.149 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi raporo igaragaza ko kuri imwe mu mikino Rayon Sports yakiriye mu mwaka w’imikino wa 2018 na 2019, hari amafaranga yinjijwe ku kibuga ntashyirwe kuri konti y’ikipe.

Amwe muri yo ni miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda muri miliyoni 6.02 Frw yinjiye ku mukino wa AS Kigali mu gihe ku mukino wa Mukura Victory Sports, Rayon Sports yatanze ibihumbi 648 Frw muri miliyoni 7.2 Frw yinjije ku munsi wa kabiri wa Shampiyona.

Aya mafaranga ubusanzwe aba yatangiwe kuri Stade arimo ayo guhemba abagize uruhare mu kwinjiza abafana ku kibuga, abashinzwe umutekano n’abandi, bigaragara ko yazamutse ku mukino Rayon Sports yakiriyemo Kiyovu Sports, aho muri miliyoni 7.8 Frw zinjijwe, miliyoni 2 Frw gusa ari zo zashyizwe kuri konti ya Rayon Sports.

Ubwo Rayon Sports yakiraga APR FC ku wa 21 Mata 2019, muri miliyoni 50 Frw zinjiye ku kibuga, izageze kuri konti ya Rayon Sports ni miliyoni 15 Frw mu gihe andi miliyoni 19.9 Frw bivugwa ko yajyanywe na Muvunyi Paul nkuko amakuru dukesha ahantu hizewe abivuga.

Ku mukino wa Rayon Sports na Marines FC, hinjiye miliyoni 4.3 Frw, miliyoni 1.3 Frw aba ari zo zishyirwa kuri konti mu gihe ku mukino wa Marines iyi kipe yahereweho igikombe cya Shampiyona, hinjiye miliyoni 20 Frw, miliyoni 10.89 Frw aba ari zo zitwarwa na Rayon Sports.

Muri rusange, iyi raporo igaragaza ko muri Shampiyona, Rayon Sports yinjije miliyoni 122.3 Frw, miliyoni 72.8 Frw aba ari yo ashyirwa kuri konti y’ikipe.

Muri CAF Conferedation, Rayon Sports yakiriye Gor Mahia, USM Alger, Yanga SC na Enyimba FC, yinjiza miliyoni 64.79 Frw mu gihe ayagiye mu ikipe ari miliyoni 46.9 Frw.

Bitandukanye no muri aya marushanwa yandi, mu Gikombe cy’Amahoro niho hatanzwe amafaranga make yiganjemo ahabwa abakozi bo ku kibuga kuko muri miliyoni 10.6 Frw Rayon Sports yinjije ku mikino yakiriyemo Aspoir FC, Etincelles FC, Marines FC na Sunrise FC, ayashyizwe kuri konti y’ikipe ni miliyoni 9.32 Frw.

Amakuru twamenye dukesha abo muri Rayon Sports ni uko byibuze mu kwitegura umukino umwe hakoreshwa ibihumbi 600 Frw, hakibazwa uburyo haba harakoreshejwe miliyoni 90.477 Frw ku mwaka.

Mu nteko rusange Perezida Muvunyi asoza mandat,bavuze ko mu mwaka wose wa 2018 na 2019 hinjiye miliyoni 80 ku mikino bakinnye kandi harinjiye miliyoni 180 nkuko Centrika ishinzwe kwishyuzwa ku masitade yabitangaje

Amafaranga yagurishijwe abakinnyi n’ayatanzwe n’abafana ntavugwaho rumwe

Ubwo Rayon Sports yari imaze kugera muri ¼ cya CAF Condereation, benshi mu bakinnyi babigezemo uruhare, batangiye kurambagizwa n’amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda.

Raporo yamuritswe na komite ya Muvunyi, igaragaza ko Rayon Sports yinjije ibihumbi 65$ (asaga miliyoni 59 Frw) muri aba bakinnyi.

Ikitavugwaho rumwe n’uburyo Rayon Sports yakiriye ibihumbi 15$ kuri Mugabo Gabriel wagiye muri Kenya, ibihumbi 20 $ kuri Muhire Kevin waguzwe n’ikipe yo mu Misiri, ibihumbi 15$ kuri Hussein Shabani Tchabalala, ibihumbi 20$ kuri Ismaila Diarra, ibihumbi 20$ kuri Bimenyimana Bonfils Caleb n’ibihumbi 50$ kuri Rwatubyaye Abdul, aya yose akaba agera ku bihumbi 140$ mu gihe haragarajwe ibihumbi 65$ gusa.

Kuri ibi hiyongeraho ko iyi raporo igaragaza ko abafana ba Rayon Sports biciye muri Fan Base, batanze miliyoni 13.5 Frw ku mwaka mu gihe bizwi ko byibuze batanga miliyoni 5 Frw ku kwezi, yakabaye angana na miliyoni 60 Frw ku mwaka.

Ibitekerezo

  • amatangazo yokuri enternet atuma tudasoma inkuruneza

    ariko muba mwakurikiye cyangwa nugupfa kwandika gusa

    Ese ubu hari umuntu wategura rapport nk’iyi akora hand over? Asanzwe akora business anajijutse

    Byaba byiza bajyanywe mu nkiko aho kubyandika hano gusa.
    Ngo ntisobanura neza???? mu nama rusange siho raporo yemerejwe?
    Fan base yatangiye gutanga 5M buri kwezi uherereye ryari?
    Uwaguhaye aya makuru byaba byiza agiye ahagaragara akabisobanuro nkuko MUVUNYI ,MUHIRWA na GACINYA babisobanuye twese tubyumva

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa