skol
fortebet

Rayon Sports igiye kugura abakinnyi bo muri Cameroon na Burkina Faso-SADATE

Yanditswe: Friday 19, Jun 2020

Sponsored Ad

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports ahamya ko ubuyobozi bw’iyi kipe buri kubaka ikipe ikomeye ishobora no guhatana no ku rwego mpuzamahanga mu gihe iyi kipe nayo byakwemezwa ko izahokera u Rwanda mu marushanwa nyafurika.

Sponsored Ad

Yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radio Authentic mu kiganiro cyayo Authentic Sports cyo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020.

Abana bamaze iminsi basinyishwa sibo bazakinishwa uyu mwaka

Ikibazo cya mbere yabajijwe n’umunyamakuru ni ibyerekeye abakinnyi bakiri bato Rayon Sports imaze iminsi isinyisha. Umunyamakuru yifuje kumenya niba koko aribo bazifashishwa n’iyi kipe muri ‘Saison’ ya 2020/2021.

Sadate yasubije ko umushinga wo kuzamura abana bafite impano atari uw’uyu munsi ahubwo na we ngo atorwa yaje awusanga. Yavuze ko icyo bakoze ari ukuwushyiramo imbaraga kandi ngo ukazagirira Rayon Sports akamaro mu mwaka umwe cyangwa ibiri.

Yagize ati " Umushinga wo kurera abana, tuwufite kuva umwaka ushize ariko twaje tunawusanga ubwo twari tumaze gutorerwa kuyobora Rayon Sports. Twari dufite irerero ry’abana mu karere ka Nyanza aho umutoza Mbungira Ismail akurikirana abana bacu ariko umwaka ushize twongeramo na Kayiranga Baptiste aho yagombaga gukurikirana abana bisumbuye."

Yakomeje avuga ko Kayiranga yamaze kumurikira Rayon Sports abana 10 abona bafite ahazaza heza ariko ngo sibo ikipe izakoresha.

Ati " Kayiranga amaze kubatumurikira, twarabakiriye, tubaha amasezerano y’imyaka 5 ariko ntibivuze ko aribo tuzakoresha uyu mwaka w’imikino kuko n’ubundi dufite abakinnyi dusanzwe dukoresha bari basanzwe bahari. Twari dufite abakinnyi bagera kuri 30. Ndumva haragiye abagera kuri 5 bivuga ko tugifite abakinnyi 25. Kuba twarazamuye abana 10 tukongeraho n’abandi tubona ko bafite akazoza twakuye mu yandi makipe ntabwo bivuze ko aribo tuzakoresha ahubwo tuzabatiza , tuzabakoreshe mu mwaka umwe cyangwa ibiri iri imbere."

Abanyamahanga 2 bamaze gusinyira Rayon Sports...abandi bavuye muri Cameroun, Congo na Burikina Faso bazaza mu igeragezwa

Abajijwe niba Rayon Sports ikiri ku isoko haba mu kugura abakinnyi bo mu Rwanda cyangwa abanyamahanga, Sadate yavuze ko hari abanyamahanga 2 Rayon Sports yamaze gusinyisha ndetse hakaba hari n’abandi 4 bagomba kuza mu igeragezwa.

Ati " Hari abo twarebye hano mu Rwanda ndetse n’abandi bazaturuka mu bihugu byo hanze. Hari abakinnyi 2 bakomoka muri Cameroun, umwe uzava muri Burkina Faso, n’undi uzava muri Congo....bo bazabanza gukora tests (igeragezwa) ariko abandi 2 bo twarabashimye, twarabitegereje, twamaza kubasinyisha. Twizera ko bazagira uruhare mu gutanga umusanzu kuri Rayon Sports ihatanira ibikombe."
Ubwo umunyamakuru yari amubajije niba abafana badakwiriyee gukomeza kugira impungenge, Sadate yasubije muri aya magambo. Ati " Nta gikuba rwose, ikipe ira cyari yayindi ihatanira ibikombe, ihatanira gutsinda, ihatanira umwanya wa mbere ndetse tunavuga ngo turamutse tugiye mu marushanwa nyafurika, ni ikipe yaba ikomeye mu rwego rwo guhatana. Ni ikipe rero twizeye ko izashimisha abafana."

Barakiga iby’umutoza

Ku bigendanye n’umutoza uzatoza Rayon Sports umwaka utaha, Sadate yavuze ko amasezerano y’abatoza bombi (Cassa Mbungo Andre na Kirasa Alain) yamaze kurangira ariko ngo baracyiga ku bijyanye n’icyemezo bazafata.

Ati " Ku mutoza Cassa navuga ko amasezerano ye yarangiye ndetse n’umwungirije ndumva irangira muri uku kwezi. Tura cyakora evaluation , turebe. Nubwo wenda nka Cassa atabonye amahirwe manini yo kwerekana i cyo ashoboye kandi nzi neza ko afite byinshi ashoboye."

" Kugeza aka kanya nta mutoza numwe navuga ko twamaze kuganira kubera ko hari ibyo tukireba ku barangije amasezerano. Ku bijyanye n’umutoza ntabwo ari ikintu turinjiramo."

‘Muhadjili twaraganiriye si ibanga’

Mu minsi ishize hakuzwe kuvugwa amakuru y’uko Hakizimana Muhadjili yaba arii mu muryango werekeza muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Atajijinganyije, Sadate yemeye ko Rayon Sports yaganiriye na Muhadjili ariko yirinda kugira byinshi avuga kucyo baba barumvikanye.

Sadate ati " Ntabwo ari ibanga ikipe ya Rayon Sports yaramuganirije, bafite ibyo bari kuganira ariko ntaho ibiganiro biragera. Ntabwo rero nagira iyo mvuga ku biganiro bikiri en cours (bigikomeza) ariko icyo navuga ni uko tudahakana ko ibyo biganiro byabayeho.”

Kuri Skol….

Ku kijyanye na n’abaterankunga, Sadate yavuze ko abenshi mu basanzwe bakorana na Rayon Sports ari abakora ibikorwa by’ubuuruzi bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 ariko ngo muri rusange bose bari kuganira. Ku kijyanye n’uruganda rwa Skol, yavuze ko ibiganiro bigikomeje.

Ati " Nibyo koko dufite ibyo twaganiriye, dufite ibyo twayisabye. Iteka iyo umuntu asabye siko abona ibyo yasabye byose, ...hari ubwo abona ko ibyo yasabye ari umurengera, bishobora kugabanuka, bishobora kwiyongera ....nicyo bita ibiganiro. Ibiganiro rero bira cyariho, ndizera ko mu minsi iri imbere hari umurongo bizaba bimaze guhabwa."

Akanama ngishwanama ntikasimbuye Komite

Tariki ya 10 Gicurasi 2020 nibwo Komite ya Rayon Sports yashyizeho akanama Ngishwanama kagizwe na Ruhamyambuga Paul, Dr Rwagacondo Emile, Muvunyi Paul, Ntampaka Théogène, Ngarambe Charles, Gacinya Chance Denis na Muhirwa Prosper.

Abajijwe niba inshingano z’aka kanama zararangiye, Sadate yavuze ko zigikomeje.

Yavuze ko kashyizweho na Komite ya Rayon Sports ngo babafashe mu bujyanama bwo gusohoka mu bibazo by’ingaruka zatewe na Covid-19.

Ati "...ni akanama kashyizweho na Komite nyobozi kugira ngo kadufashe mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Mu nshingano za Komite ya Rayon Sports nkuko biteganywa muri Status ni uko harimo ko ifite uburenganzira bwo gushyiramo utunama tunyuranye kugira ngo tuyifashe mu nshingano. "

" Inshingano kariya kanama kahawe ni uko kagomba kudufasha kunyura muri iki kibazo ya Covid-19. Ni ibintu byagwiriye isi n’igihugu cya cu muri rusange, natwe muri Rayon Sports itugeraho. Hari byinshi rero bagombaga kudufasha. Ntabwo bari badusimbuye mu nshingano ahubwo bari baje ngo badufashe, kuduha ibitekerezo , baduhe inama, twungurane inama buryo ki twakomeza kuyobora. "

"Aka kanya rero izo nshingano baracyazifite zo kutugira inama, baracyafite inshingano zo kugira ngo dushyire hamwe turebe ko Rayon Sports yakomera . Izo nshingano zo kutuba hafi navuga ko zigikomeje kandi zigenda neza."

Ibya Kimenyi na Rutanga

Sadate kandi yavuze ko Eric Rutanga waguzwe na Police FC na Kimenyi Yves waguzwe na Kiyovu SC bagifite umwaka umwe buri umwe ngo bagomba kuganira na Rayon Sports kugira ngo berekeze mu makipe bashaka mu buryo bukurikije amategeko. Yavuze ko ngo yaba abakinnyi ndetse n’amakipe yabaguze bahawe iminsi 15.

Ati " Iyo umukinnyi agifite amasezerano hari inzira binyuramo ngo agurwe , tukaba dusanga inyinshi murizo zitarubahirijwe akaba ari nayo mpamvu dusanga zigomba kubahirizwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Abo bakinnyi rero ndetse n’amakipe yabasinyishije, twabagiriye inama ko batwegera tukaganira , tukareba buryo ki niba bifuza abo bakinnyi twabakorera transfers bakajya iwabo ariko biciye mu buryo buteganywa n’amategeko. "

Yunzemo ati " Twabahaye iminsi 15 yo kuba batwegereye tukaganira. Ubwo bidashobotse, twashaka uburyo abantu bakwitabaza amategeko ariko nifuza yuko nk’aba Sportifs, yaba amakipe abashaka ndetse natwe ubwacu nk’abantu bahuriye kuri siporo twazahuriza hamwe kugira ngo ic yo kibazo kirangire."

Ntabwo Rayon Sports yasenyutse nkuko bivugwa

Sadate yavuze ko ikipe ya Rayon Sports itigeze isenyuka nkuko bimaze iminsi bigugwa.

Ati " Icyo nabwira abafana, abakunzi ndetse n’abanyamuryango ba Rayon Sports n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, ni uko ikipe ya Rayon Sports irahari, ntabwo yasenyutse nkuko abantu bamaze igihe babivuga."

Yunzemo ati " Icya kabiri ni uko nsaba abantu bose ko twashyira hamwe tukubaka umupira w’amaguru uboneye , tukubakira Rayon Sports ariko tunubakira igihugu , umupira wacu ukaba ‘professional’ ndetse ufite intego."

Yakomoje kuri Muhawenimana Claude uheruka guhagarikwa na Fan club ye

Ati "….ibyo byose ntitwabikora tudashyize hamwe ari nayo mpamvu nkuko twakomeje kubitangaza, twavuze yuko nababa barakoze amakosa mu gihe gishize , ntabwo ariwo mwanya wo kubatakaza, ahubwo ni umwanya wo kugira ngo dushyire hamwe, abantu batange imbabazi, abantu boroherane, kugira ngo bakomeze kubaka...."

"Niba umuntu wenda yari umukuru w’abafana , ntabwo icyihutirwa ari ukumushyira ku ruhande ahubwo icyo twihutira ni uko akomeza gukora mobilisation y’abafana , akomeza gushaka buryo ki Rayon Sports yatera imbere kurusha uko twamushyira ku ruhande. "

Yasoje agira ati " Ndahamagarira abo bose kunga amaboko, tugafatanya kugira ngo dusohoke muri ibi bibazo ariko tunubaka umupira w’u Rwanda na Rayon Sports kugira ngo ikomeze ibe ikipe ikomeye. Ibyo byose ntitwabigeraho tudashyize hamwe ari nabwo butumwa nshaka guha abafana ba Rayon Sports n’abanyamuryango bayo. Tuve mu bidutanya."

Source: RWANDA MAGAZINE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa