skol
fortebet

Rayon Sports igiye kuzana ba rutahizamu babiri bakomoka muri Mali banyuze mu makipe akomeye

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kuvugurura urutonde rw’abakinnyi izakoresha mu mikino ya CAF Confederations Cup aho yongereyemo abanya Mali babiri bakomeye barimo Oumar Sidibé uzwi cyane mu makipe akomeye ndetse na Mohamed N’Diaye.

Sponsored Ad

Aba barutahizamu bivugwa ko ari ibikurankota,bamaze kumvikana na Rayon Sports ndetse bazagera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere baje kwiyereka abafana ba Rayon Sports bafite inyota yo kongera kwitwara neza mu mikino nyafurika.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza, rutahizamu Oumar Sidibé w’imyaka 29 yakiniye AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2016, ayihuriramo na Sugira Ernest.

Yakiniye kandi Hatayspor FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Turukiya mu mwaka ushize, ahava yerekeza muri Djoliba Athletic Club yo muri Mali mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Mohamed N’Diaye w’imyaka 25, wakiniye Association Sportive Mangasport de Moanda yo muri Gabon guhera mu 2015, nawe agiye kuza muri Rayon Sports.

Rayon Sports ntiyatanze ku rutonde rwa CAF umunya Nigeria Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi yaherukaga gusinyisha amasezerano gusa yongeyeho myugariro Nyandwi Sadam iheruka kongerera amasezerano.

Rutahizamu Micheal Sarpong yamaze kugarurwa mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho ibyo kwerekeza muri Orlando Pirates bidakunze.


Sarpong nawe yagarutse muri Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa