addresiya
Kigali
startimes

Casa Mbungo yagizwe umutoza mushya wa Rayon Sports [Yavuguruwe]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 February 2020 Yasuwe: 3614

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko Umunyarwanda Casa Mbungo wari umaze iminsi mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yagizwe umutoza wayo mukuru nyuma y’igihe kinini idafite umutoza mukuru usimbura umunya Mexico Javier Martinez Espinoza yirukanye mu Ukuboza umwaka ushize. .



Nkuko imaze kubitangaza ku rubuga rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yumvikanye na Casa Mbungo ngo ayibere umutoza mukuru,asimbure Javier Martinez Espinoza wirukanwe mu Ukuboza umwaka ushize.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter,Rayon Sports yagize ati "Rayon Sports yishimiye gutangaza ko Casa Mbungo Andre ari umutoza wayo mushya. Yasinye amasezerano y’amezi ane ashobora kongerwa. "

Mbungo yatandukanye na AFC Leopards mu Ukuboza 2019 yo muri Kenya, nyuma y’uko yari amaze amezi atanu yose adahembwa.

Nyuma y’igihe kitari gito Rayon Sports itozwa n’umutoza wungirije Alain Kirasa,yahisemo guha akazi umutoza mukuru Casa Mbungo Andre nyuma y’ibiganiro bari bamaze iminsi bagirana.

S’ubwa mbere Casa Mbungo avuzwe mu ikipe ya Rayon Sports kuko na mbere yo kujya muri Kenya yari hfi kuyerekezamo bapfa ko yanze gusinya amasezerano atari kumwe n’abanyamategeko be.

Mu nama yaherukaga guhuza abayobozi ba Rayon Sports, bemeje ko umutoza mushya agomba gutangazwa bitarenze kuwa Gatanu taliki ya 28 Gashyantare 2020.

Casa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda guhera mu 2000 arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC ndetse yagiye yitabazwa no mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’. Casa Mbungo yageze muri AFC Leopards mu ntangiriro za Gashyantare 2019 ahava kuwa 14 Ukuboza 2019 gusa yari yahawe amasezerano y’imyaka y’imyaka ibiri.




Casa Mbungo yamaze kwerekeza muri Rayon Sports

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Fayi

    Tumuhaye ikaze tunamwifuriza amahirwe masa muri Gikundiro.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Munyakazi Sadate yandikiye Perezida Kagame amusaba kumufasha gukemura...

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate yandikiye Nyakubahwa...
25 May 2020 Yasuwe: 2706 0

KNC yatangaje igihe ikipe ye ya Gasogi United izatangira gukinira kuri...

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC...
25 May 2020 Yasuwe: 2738 0

Rayon Sports yatakaje undi mukinnyi ukomeye yagenderagaho

Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe bibi cyane yatakaje myugariro wayo...
25 May 2020 Yasuwe: 2347 0

Paul Muvunyi yabeshye aba-Rayon Bisi ’Bus’ none ijyanwe mu cyamunara

Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi ’Bus’ yarisanzwe izwi ko ari iy’ikipe ya Rayon...
24 May 2020 Yasuwe: 6459 3

Usain Bolt arashinjwa gushaka guca inyuma umugore we ubwo yari...

Umunya Jamaica witwa Usain Bolt wamaze igihe kinini ari nimero ya mbere ku...
24 May 2020 Yasuwe: 1193 1

Iragire saidi yatangiye kotsa igitutu Rayon Sports ngo imurekure yerekeze...

Myugariro Iragire Saidi yamaze kwandikira RAYON SPORTS FC ayisaba kumuha...
24 May 2020 Yasuwe: 2205 1