skol
fortebet

Rayon Sports na APR FC ntizirabona ibyangombwa bizemerera kuzakina shampiyona itaha

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2019

Sponsored Ad

Ibigugu mu mupira w’amaguru mu Rwanda aribyo APR FC na Rayon Sports ntibirabasha kuzuza ibisabwa kugira ngo bihabwe icyemezo kibyemerera gukina shampiyona itaha izatangira tariki 4 Ukwakira 2019.

Sponsored Ad

Mu myanzuro yashyizwe ahagaragara n’’akanama gashinzwe gutanga impushya (licences) zo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA (FERWAFA Club Licencing First Instance Body) y’umwaka w’amarushanwa wa 2019-2020,amakipe yahawe impushya z’agateganyo ni Marines FC,Kiyovu Sports na Police FC mu gihe izindi 14 zisigaye zigifite byinshi byo gukora.

Menshi mu makipe ntarabasha kugeza ibyo yasabwe mu bunyamabanga bwa Ferwafa ariyo mpamvu atigeze ahabwa izi mpushya zo gukina.

Aka kanama kandi kemeje ko ibibuga bya Gicumbi FC, Espoir FC na Musanze FC bitemewe hiyongereyeho icya Sunrise FC cya kera ariko hakaba hari kubakwa ikindi mu Karere ka Nyagatare.

Amakipe atahawe uruhushya (licence) n’ayahawe uruhushya rw’agateganyo (licence provisoire) arasabwa kuzuza ibyo asabwa bitarenze tariki ya 11/09/2019, dosiye zose zikaba zagejejwe mu Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA.

AMAKIPE YABONYE LICENCE Y’AGATEGANYO:

MARINES FC

Yahawe licence y’agateganyo ariko irasabwa kuzuza ibi bikurikira:
Amasezerano y’umutoza w’ikipe nkuru
Kunozaamasezeranoy’akaziy’abakozi
Kuzuza ibibura mu byangombwa by’abana

POLICE FC

Yahawe licence y’agateganyo ariko irasabwa kuzuza ibi bikurikira:
Kunoza ibyangombwa by’abana hagashakwa ibibura
Amasezerano y’akazi n’ibindi byangombwa by’abakozi bamwe
Umukozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’abana
Kuzuza impapuro zo kuzuza bahawe zijyanye no gusaba uruhushya rwo kwitabira shampiyona ya 2019-2020

SC KIYOVU

Yahawe licence y’agateganyo ariko irasabwa kuzuza ibi bikurikira:
- Kuzuza no kunoza ibyangombwa by’abana
- Gukosora amasezerano y’abana kuko ahari nta gihe kigaragaramo azamara kandi nta gomba kurenza imyaka 3
- Umushinga wanditse w’iterambere ry’abana

AMAKIPE ATARAHABWA LICENCE Y’AGATEGANYO

HEROES FC

Ibyo basabwa kuzuza ni ibi bikurikira:
- Harabura ibyangombwa by’ikipe y’abana ba U15
- Harabura diplômes z’abakozi bamwe ndetse na contrat y’umutoza mukuru

SUNRISE FC

Ibyo basabwa kuzuza ni ibi bikurikira:

- Harabura ibyangombwa by’ikipe y’abana kuko ibyatanzwe bituzuye
- Harabura umukozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’abana kuko Umunyamabanga
Mukuru atabihuza n’izindi nshingano afite
- Haraburamo umushinga w’iterambere ry’umupira w’amaguru w’abana
- Haraburamo amasezerano y’ikibuga bazakiriraho imikino ya shampiyona

AS MUHANGA

Ibyo basabwa kuzuza ni ibi bikurikira:
- Kuzuza ibyangombwa by’abana kuko nta na kimwe bazanye
- Kuzuza ibyangombwa by’abakozi bituzuje neza ndetse no guha inshingano abakozi
- Haraburamo umushinga w’iterambere ry’umupira w’abana

BUGESERA FC

Ibyo basabwa kuzuza ni ibi bikurikira:
- Ibyangombwa by’abana ntabyo kuko batanze lisite gusa ndetse abana bari ku rutonde batanze barengeje imyaka 15
- Harabura ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abana kuko uwahawe inshingano zo kuyobra iterambere ry’umupira w’amaguru w’abana nta licence afite
- Harabura umutoza w’ikipe y’abana ba u15
- Harabura ushinzwe umutekano

GASOGI UNITED

Ibyo basabwa kuzuza ni ibi bikurikira:
- Nta byangombwa birebana n’ikipe y’abana byatanzwe
- Formulaires zasabwaga kuzuzwa ntizujujwe
- Kuzuza ibyangombwa by’abakozi bituzuye

APR FC: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

RAYON SPORTS FC: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

ETINCELLES FC: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

ESPOIR FC: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

MUSANZE FC: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

GICUMBI FC: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

MUKURA VS&L: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

AS KIGALI: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

IBIBUGA AMAKIPE AZAKIRIRAHO IMIKINO YA SHAMPIYONA-RWANDA PREMIER LEAGUE YA 2019/2020

APR FC: STADE DE KIGALI
AS KIGALI: STADE DE KIGALI
SC KIYOVU: STADE MUMENA
POLICE FC: STADE DE KIGALI
GASOGI UNITED: STADE DE KIGALI
RAYON SPORTS FC: STADE DE KIGALI
BUGESERA FC: STADE DE BUGESERA
HEROES FC: STADE DE BUGESERA
MUKURA VS&L: STADE HUYE
ETINCELLES FC: STADE UMUGANDA
MARINES FC: STADE UMUGANDA
AS MUHANGA: STADE MUHANGA
MUSANZE FC: NTAYO
SUNRISE FC: NTAYO
ESPOIR FC: NTAYO
GICUMBI: NTAYO

NB:
1) Stades za Gicumbi FC, Espoir FC na Musanze FC ntabwo zemewe.

Stade ya Sunrise FC yakera ntiyemewe ariko inshya iracyubakwa

2) Amakipe atahawe uruhushya (licence) n’ayahawe uruhushya rw’agateganyo (licence provisoire) arasabwa kuzuza ibyo asabwa bitarenze tariki ya 11/09/2019, dosiye zose zikaba zagejejwe mu Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA.

Ibitekerezo

  • Ntibavuga/bandika "Ntago", ni"Ntabwo" ! Tunoze imivugire y’Ikinyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa