skol
fortebet

Rayon Sports na AS Kigali ntizizakoresha bamwe mu bakinnyi bazo bakomeye kubera kubura ibyangombwa

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2019

Sponsored Ad

Amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ariyo Rayon Sports na AS Kigali ashobora kutazakoresha bamwe mu bakinnyi bayo baturutse hanze kubera ibyangombwa byabo byatinze gusohoka.

Sponsored Ad

Rayon Sports ishobora gukina na Al Hilal idafite Oumar Sidibé, Irakoze Saidi, Olokwei Commodore mu gihe AS Kigali yo yabuze benshi barimo Ekandjoum Essombe Arstide Patrick, Makon Nlogi Thierry,Alogomba Rick Martel,Fosso Fabrice Raymond,Haruna Niyonzima na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame n’abandi bashya baherutse kuyisinyira.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,aba bakinnyi bashya bavuye hanze y’u Rwanda bazakinira amakipe yabo mu cyiciro gikurikiraho kubera itinda ry’ibyangombwa bibemerera gukina muri iri rushanwa [ITC].

Impamvu nyamukuru yatumye AS Kigali na Rayon Sports zitinda kubonera ibyangombwa aba bakinnyi bashya zaguze ni uko amarushanwa y’imbere mu gihugu arimo igikombe cy’Amahoro yasojwe atinze.

Aba bakinnyi ba Rayon Sports nibagera ku Cyumweru batarabona ibyangombwa,bazakina CAF Champions League nibaramuka basezereye Al Hilal cyo kimwe na AS Kigali izategereza gusezerera KMC.

Rayon Sports izakira ikipe ya Al Hilal kuri iki cyumweru taliki ya 11 Kanama 2019 kuri Stade ya Kigali ku isaha ya saa 15:30’ mu gihe As Kigali izakina kuri uyu wa gatandatu taliki 10 Kanama 2019 na KMC yo mu gihugu cya Tanzania.



AS Kigali na Rayon Sports zizakina imikino nyafurika ya mbere zidafite abakinnyi bazo kubera gutinda kw’ibyangombwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa