skol
fortebet

Rayon Sports na Police FC zananiwe gusatira APR FC yari yatsikiye

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

Mu mukino woroheye abanyezamu cyane,ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri stade ya Kigali.

Sponsored Ad

Uyu mukino wari witezweho kugaragaza ikipe irara isumiriye APR FC yanganyije na Gicumbi FC igitego 1-1,warangiye amakipe yombi ananiwe kwisobanura anganya 0-0.

Rayon Sports yananiwe gukomeza kwihesha icyubahiro imbere ya Police FC idakunze kuyikanga,kuko ba rutahizamu bayo barimo Micheal Sarpong Mugisha Gilbert na Yannick Bizimana bananiwe kubona izamu.

Mu gice cya mbere cy’umukino,Rayon Sports yabonye uburyo bumwe gusa imbere y’izamu bwa Oumar Sidibe butagize icyo butanga mu gihe na Police FC yanyuzagamo igasatira ariko Kimenyi Yves akayibera ibamba.

Mu gice cya kabiri abatoza b’amakipe yombi bagerageje kwinjiza ba rutahizamu ngo barebe ko babona ibitego ariko byarangiye nta mpinduka zibaye.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Mugisha Gilbert yasimbuwe na Bizimana Yannick,Ciza Hussein asimbura Mirafa mu gihe ku ruhande rwa Police FC, Songa Isaie yasimbuye Ndayishimiye Antoine Dominique, Nshuti Dominique Savio wavunitse, asimburwa na Uwimbabazi Jean Paul. Ntirushwa Aime yasimbuye Mico Justin.

Ku munota wa 86,Police FC yabonye uburyo bwa nyabwo bwo kubona igitego,ubwo Ntirushwa Aime yahaga umupira Songa Isaie asigarana n’umuzamu Kimenyi gusa,ntiyabasha gutsinda igitego kuko umupira wahise ukurwa ku murongo na Iradukunda Eric.

Nyuma yo kunganya 0-0,amakipe yombi yakomeje kunganya amanota 25 ku rutonde rwa Shampiyona, aho Rayon Sports izigamye ibitego 11 ku mwanya wa kabiri mu gihe Police FC ifite ibitego icyenda ku mwanya wa gatatu.

Uko indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu yarangiye:

SC Kiyovu 1-2 Marines FC
Mukura VS 0-1 AS Muhanga
Heroes FC 0-1 Gasogi United
Musanze FC 1-1 AS Kigali
Sunrise FC 2-2 Bugesera FC
Espoir FC 2-3 Etincelles FC

Ibitekerezo

  • Marine na sc kiyovu x? Ko mutabishyizeho nibyakinnye uy’umunsi????

    Marine na sc kiyovu x? Ko mutabishyizeho nibyakinnye uy’umunsi????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa