skol
fortebet

Rayon Sports nayo yapimishije abakinnyi bayo Covid-19

Yanditswe: Saturday 31, Oct 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports nayo yapimishije abakinnyi bayo icyorezo cya Covid-19 mu rwego rwo kubategura ngo batangire imyitozo yo kwitegura shampiyona y’ikiciro cya mbere izatangira kuwa 04 Ukuboza 2020.

Sponsored Ad

Rayon Sports iri mu makipe yo mu Cyiciro cya Mbere yatinze gupimisha abakinnyi bayo ngo atangire umwihero wo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2020/21.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abakinnyi n’abakozi bayo bapimwe icyorezo cya COVID-19 mu gikorwa cyabereye ku biro by’iyi kipe biherereye Kimihurura.

Biteganyijwe ko abakinnyi bose ba Rayon Sports bazatangira umwiherero ku wa Mbere, aho bazajya baba i Gikondo mu gihe imyitozo izajya ikorerwa ku kibuga cya SKOL mu Nzove.

Gupimisha abakinnyi bikozwe nyuma y’aho ku munsi w’ejo tariki ya 30 Ukwakira 2020 habayeho ihererekanyabubasha hagati ya Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yacyuye igihe iyobowe na Murenzi Abdallah na komite nshya yatowe iyobowe na Uwayezu Jean Fidele.

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports yijeje abafana bayo ko ibihe by’agahinda n’ibibazo birangiye ubu agiye kubazanira ibyishimo ndetse agaha iyi kipe indangagaciro nshya.

Ati “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo nta joro ridacya, ngo nta mvura idahita. Rayon Sports imaze iminsi mu icuraburindi, abafana bayo, abakunzi bayo, abakunzi b’umupira barababaye, bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza, abagore beza, ntabwo hagwa ibara. Amateka mabi y’ibibazo muri Rayon Sports ararangiye, amateka y’ibyishimo n’indangagaciro ziranga aba-Rayon aratangiye.”




Ibitekerezo

  • Aya mafoto ntakuntu mwareka kujya muyagaragaza koko?

    Nibyiza kuba Rayon yarapimishije abakinnyi ikanasubukura imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa