skol
fortebet

Rayon Sports yagabanyirijwe akayabo k’amadolari yagombaga kwishyura Ivan Minnaert

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yarenganuwe na FERWAFA igabanyirizwa amafaranga yari yaciwe yo kwishyura umutoza Ivan Minnaert aho yavuye ku bihumbi 35,535 by’amadolari agera ku bihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.5 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw yari yaciwe mbere.

Sponsored Ad

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’ Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakirambirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Tariki ya 9 Kanama uyu mwaka, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

Imyanzuro ya Komisiyo y’Ubujurire yongeye kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 7 Ukuboza 2019, ivuga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi.

Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $4000 y’indishyi angana n’umushahara w’ukwezi kumwe yari kujya ahembwa Ivan Minnaert iyo aza guhabwa amasezerano mashya y’Umuyobozi wa Tekiniki.

Yategetse kandi Rayon Sports kwishyura uyu mutoza w’Umubiligi $820 y’itike y’indege Kigali- Bruxelles bari bemeranyijwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka aho kuba $1000 nk’uko uruhande rwa Minnaert rwabyifuzaga.

Muri rusange, Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.5 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejewe n’Akanama nkemura mpaka muri Nyakanga uyu mwaka.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa