skol
Kigali
startimes

Rayon Sports yaguze kapiteni wa Heroes FC wo gusimbura Rutanga Eric

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 July 2020 Yasuwe: 1709

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Mujyanama Fidèle wari kapiteni w’ikipe ya HeroesFC yaguze 3 000 000 FRW ngo asimbura Rutanga Eric na Irambona Eric bayivuyemo.


Kubera ko uyu mukinnyi yari agifitiye Heroes FC amasezerano, aratwara 50%, iyi kipe nayo ihabwe 50%.Yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports.

Uyu musore wari Kapiteni w’iyi kipe akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso akaba yaranakinnye muri Mukura VS.

Uretse uyu mukinnyi,kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nyakanga 2020,Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri bahoze bakinira ikipe ya APR FC barimo umunyezamu Kwizera Olivier na rutahizamu Issa Bigirimana.

Rayon Sports yamaze gusinyisha kandi Umunya-Togo Alex Harley ukina mu kibuga hagati afasha abataha izamu, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwingiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC, Arsène Nihoreho wavuye muri Olympic Star yo mu Burundi.

Nubwo ikomeje gusinyisha abakinnyi benshi muri iyi minsi,Rayon Sports yatakaje abakinnyi barimo Rutanga Eric,Irambona Eric,Kimenyi Yves,Micheal Sarpong,Bizimana Yannick.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FC Barcelona yagurishije Luis Suarez mu ikipe iyigora cyane

Ikipe ya Barcelona yemeye kureka rutahizamu Luis Suarez akerekeza mu ikipe...
23 September 2020 Yasuwe: 1262 0

Mose yambukije abisirayeli inyanja itukura ariko ntiyageze mu gihugu...

Uwari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate,wakuweho uyu munsi,...
22 September 2020 Yasuwe: 2660 0

Frank Lampard yahishuye ko umunyezamu usimbura Kepa yakoze ikizamini...

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard yahumurije abakunzi b’iyi kipe atangaza ko...
22 September 2020 Yasuwe: 1056 0

Imyanzuro yafashwe na RGB nyuma y’isesengura ku bibazo bya Rayon...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020,nibwo Minisiteri ya Siporo...
22 September 2020 Yasuwe: 2136 0

Munyakazi Sadate na Komite ye yose bakuweho nyuma y’ibibazo bikomeye byari...

Komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate yegujwe n’inama...
22 September 2020 Yasuwe: 4326 3

Ivan Rakitic yahishuye uko Messi na Suarez batari inshuti ze

Umukinnyi wo hagati Ivan Rakitic wari umaze imyaka 6 mu ikipe ya FC...
22 September 2020 Yasuwe: 1560 0