skol
fortebet

Rayon Sports yahaye isomo rya ruhago Mukura VS mbere yo kwinjira mu rugamba rukomeye

Yanditswe: Sunday 15, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yakoze ibyo benshi batakekaga ku mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona kuko yanyagiye Mukura VS ibitego 5-1 imbere y’abakunzi ba ruhago bari bateraniye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Rayon Sports yaje muri uyu mukino ishaka kwihorera kuri Mukura Victory Sports yayitwaye igikombe cy’Agaciro cyateguraga iyi shampiyona y’uyu mwaka,yayinyagiye ibitego 5-1 iyiha impamba itubutse iyisubiza mu karere ka Huye.

Uyu mukino watangiranye ingufu ku mpande zombi bituma ku munota wa 5 gusa, Rayon Sports ibona amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira mwiza wazamukanwe na Ciza Hussein,awukata mu rubuga rw’amahina ariko myugariro Olih Jacques awutanga Bizimana Yannick .

Ku munota wa 09 Mukura VS yahise ibona uburyo bukomeye ubwo Niyonkuru Ramadhan yacengaga abakinnyi ba Rayon Sports atera umupira ukomeye ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Ku munota wa 15 w’umukino,Mukura VS yari yaturutse I Huye ije kubabaza Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku gitego cyitsinzwe na Nshimiyimana Amran.

Rayon Sports yabonye ko amazi atakiri ya yandi niko gutangira gushaka igitego cyo kwishyura,yabonye ku munota wa 37 ibifashijwemo na Michael Sarpong n’umutwe ku mupira mwiza yahawe na Rutanga Eric.

Ku munota wa 42,Kimenyi Yves yarokoye Rayon Sports ubwo yari asigaranye na Ndizeye Innocent mu rubuga rw’amahina,akuramo umupira ukomeye yamuteye.

Rayon Sports yari hejuru cyane muri uyu mukino,yahise ibona igitego cya kabiri ku munota wa 44 gitsinzwe na Bizimana Yannick nyuma y’umupira wari utewe na Rutanga, ugarurwa n’izamu.Rayon Sports yagiye kuruhuka iyoboye n’ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri nibwo Rayon Sports yaje mu birori nyirizina kuko yaje kwihaniza Mukura VS ikunze kuyibasira.

Ku munota wa 66 Ciza Hussein yahaye umupira Bizimana Yannick,ba myugariro ba Mukura VS bagira ngo yaraririye aragenda acenga umuzamu Iratugenera asunikira umupira mu nshundura.

Rayon Sports iri mu bihe byiza cyane,ntiyarekeye aho gushaka ibitego kuko ku munota wa 68, Michael Sarpong yatsinze igitego cya kane ku mupira wafashwe n’umunyezamu wa Mukura, ananirwa kuwukomeza umuca mu maguru usanga uyu rutahizamu wa Rayon Sports wari umuri hafi, awushyira mu izamu.

Rayon Sports yahaye abafana bayo ibyishimo bisaze,yabonye igitego cya 5 ku munota wa 3 w’inyongera ku gitego cyatsinzwe na Oumar Sidibe ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Mukura Victory Sports ibitego 5-1,biyiha imbaraga zo kuzahura na APR FC ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha iri hejuru cyane.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru,Police FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1.

Rayon Sports yagize amanota 31 ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota atatu na APR FC ya mbere bazacakirana mu mukino w’ishyiraniro.

Uko indi mikino yagenze:

Espoir FC 0 : 0 AS Muhanga
Kiyovu Sports 1 : 3 FC Police FC
Musanze FC 0 : 0 Etincelles FC
Sunrise FC 1 : 1 Marines FC

Ibitekerezo

  • Ikibazo cta amafoto mwongere amafoto mu nkuru zanyu nkubu nta foto nimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa