skol
fortebet

Rayon Sports yakiriye umukinnyi ukomoka muri Mali wakiniye amakipe y’ibigugu muri Afurika arimo na AI Hilal [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 28, Jul 2019

Sponsored Ad

Umunya Mali, Oumar Sidibe, wakinnye mu makipe akomeye arimo AS VITA Club,Djoliba no mu cyiciro cya kabiri muri Turkia yamaze yageze mu Rwanda gukinira Rayon Sports,mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019.

Sponsored Ad

Uyu munya Mali Oumar Sidibe, ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana ku isaha ya saa saba z’urukerera.

Akigera i Kanombe yanze kugira byinshi atangariza abanyamakuru gusa avuga ko asanzwe azi Rayon Sports kuko yakinnyemo benewebo Moussa Kamara na Tidiane Kone.

Sidibe yakiniye amakipe atandukanye arimo Al Hilal yo muri Sudani izanakina na Rayon Sports mu majonjora ya CAF Champions League, AS Vita Club yo muri DR Congo, AS Real Bamako na Stade Malien zo muri Mali, Hatayspor yo mu cyiciro cya kabiri muri Turikiya na AC Djoliba y’iwabo muri Mali.

Sidibe yatanzwe ku rutonde rw’abakinnyi 27 ikipe ya Rayon Sports izifashisha mu mikino nyafurika ya CAF Champions League.

Undi rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali witwa Mohamed N’Diaye we biteganyijwe ko azagera mu Rwanda tariki 30 Nyakanga 2019.



Amafoto :Rwanda Magazine

Ibitekerezo

  • mugereranyije afite nkimyaka ingahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa