skol
fortebet

Rayon Sports yakoze igikorwa cy’urukundo mbere yo gucakirana na Yanga Africans[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yasuye abarwayi bo mu bitaro bya Kibagabaga kuri uyu wa Mbere aho babahaye ibikoresho binyuranye by’isuku, amata, Jus, biscuits, n’ibindi,banishyurira ibihumbi 240.000 FRW abarwayi badafite ubwishyu bwo kwishyura ibi bitaro.

Sponsored Ad

Iki gikorwa cy’urukundo cyashimishije abarwayi barwariye muri ibi bitaro bya Kibagabaga ndetse n’ubuyobozi bw’ibi bitaro aho umuyobozi mukuru wabyo ,Dr Mutanganzwa Avite yatangaje ko iki gikorwa bakorewe na Rayon Sports bacyishimiye cyane kuko bafite abarwayi badafite ababitaho bakeneye ubufasha no kwitabwaho.

Yagize ati “Iki gikorwa cyadushimishije cyane ,ntabwo nabona uko mbisobanura kuko ni ubwa mbere itsinda nkiri ngiri ry’abantu basanzwe bikorera Siporo, bibera mu buzima bwo hanze...Ni igikorwa twashimye cyane kandi twahaye agaciro gakomeye. Bigaragaza ko Siporo mu Rwanda hari n’ubundi butumwa iri gutanga. Bafata n’umwanya bagatekereza ko n’utageze ku kibuga , na we atagize ayo mahirwe ariko hari abamutekereza. Iki ni igikorwa cy’urukundo kigaragaza ko bafite umutima mwiza,bafite fair Play."

Nubwo ifite umukino w’ishyiraniro ku wa Gatatu w’iki cyumweru,Rayon Sports yahaye urugero rwiza andi makipe rwo kuzirikana abarwayi no kubasura,aho yigomwe iminota mike mbere y’imyitozo basura abarwayi bo muri ibi bitaro bya Kibagabaga.

Abakinnyi ba Rayon Sports bageze i Kibagabaga saa saba n’igice bacunguza uburyo umwete aho bahise berekeza mu myitozo ibanziriza iya nyuma yo kwitegura umukino wa nyuma w’amatsinda ya Total CAF Confederation Cupbazakina ku wa Gatatu saa kumi n’ebyiri aho basabwa gutsinda Yanga Africans kugira ngo binjire muri 1/4 cy’irangiza.








Source:RWANDA MAGAZINE

Ibitekerezo

  • Erega ni ikipe y’Imana, yanabaherekeje uyu munsi yabiduhereye umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa