skol
Kigali
startimes

Rayon Sports yamaganye ibyavugwaga ko abakinnyi bayo bigumuye bakava mu mwiherero

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 November 2020 Yasuwe: 4340

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahakanye amakuru yiriwe avugwa ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2020,ko bamwe mu bakinnyi bayo bavuye mu mwiherero w’ikipe bakitahira,kubera ko batahawe amafaranga yabo ikipe ibarimo.


Mu butumwa iyi kipe yaraye ishyize hanze,yamaganye aya makuru yise ibihuha yavugaga ko abakinnyi bamwe batangiye kuva mu mwiherero.

Yagize iti “Ubuyobozi bwa Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango ba Gikundiro ko nta mukinnyi wayo wigeze ava mu mwiherero kubera ikibazo cy’amafaranga. Buboneyeho no kubabwira ko umukinnyi wasohotse mu mwiherero ari Sugira Ernest wongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.”

Rayon Sports imaze iminsi mu mwiherero mu Nzove yitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021 uzatangira ku wa 4 Ukuboza 2020 hakinwa shampiyona
Ntabwo Rayon Sports irarangiza gukemura ibibazo by’abakinnyi ifitiye amadeni y’amafaranga baguzwe(recruitment) n’abandi bishyuza imishahara.

Ku wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, nibwo Rayon Sports yatangiye imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/2021 nyuma yo gupimisha abakinnyi icyorezo cya Covid-19.

Rayon Sports yagaragayemo Abakinnyi bashya nka Vital Oulega, Manasse Mutatu, Sadjati Niyonkuru, Fidèle Mujyanama,n’umutoza wayo mushya Guy Bukasa.

Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yasezeranyije abakunzi b’iyi kipe ko ibibazo biyihoramo bishyizweho akadomo, ko bagiye kongera kubona ibyishimo mu minsi iri imbere.

Yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha waabereye ku cyicaro cya Rayon Sports giherereye ku Kimihurura ku wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020.

Uwayezu Fidele yagize ati " Baca umugani mu Kinyarwanda ngo nta joro ridacya, ngo nta mvura idahita. Rayon Sports imaze iminsi mu icuraburindi, abafana bayo, abakunzi bayo, abakunzi b’umupira barababaye, ariko ahari abagabo beza, abagore beza, ntabwo hagwa ibara. Amateka mabi y’ibibazo ararangiye."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umubare w’abafana ba Rayon Sports biyandikishije ku munsi wa mbere...

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, nibwo Rayon Sports...
27 February 2021 Yasuwe: 5025 0

Myugariro Pepe yatangaje uko yararanye n’ababyeyi be ku buriri bumwe kugeza...

Umunya Portugal Pepe ukinira ikipe ya FC Porto ariko wakoze amateka muri...
26 February 2021 Yasuwe: 4304 0

Europa League: Manchester United yatomboye AC Milan mu gihe Arsenal yahawe...

Kuri uyu wa Gatanu habaye Tombola ya 1/16 cya Europa League kizatangira...
26 February 2021 Yasuwe: 4762 0

Rayon Sports yavuze impamvu abakunzi bayo bacogoye ku gutanga umusanzu...

Uyu munsi nibwo Rayon Sports yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru imurika...
26 February 2021 Yasuwe: 3478 0

Rayon Sports yatangije umushinga wo kubarura abafana bayo uzayihesha...

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021,Rayon Sports yatangije ku...
26 February 2021 Yasuwe: 3310 0

Europa League: Aubameyang yakuye kure Arsenal yari yanizwe cyane na Benfica...

Mu mukino wo kwishyura wa 1/32 cya UEFA Europa League,ikipe ya Arsenal...
26 February 2021 Yasuwe: 3370 0