skol
fortebet

Rayon Sports yamaze gutangaza abakinnyi 11 barayifasha guhangana na Al Hilal

Yanditswe: Sunday 25, Aug 2019

Sponsored Ad

Harabura amasaha make ngo Rayon Sports icakirane na Al Hilal mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kwerekeza mu ijonjora rya kabiri ryo kwinjira mu matsinda ya CAF Champions League.

Sponsored Ad

Nyuma yo kutitwara neza I Kigali ikanganya n’iyi kipe yo muri Sudan igitego 1-1,Rayon Sports irakinira kuri stade ya Al Hilal guhera saa moya n’igice z’ijoro ishaka igitego cyayifasha gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Abakinnyi ba Rayon Sports bose bariteguye ndetse bameze neza igisigaye n’ifirimbi itangiza umukino kugira ngo bahangane na Al Hilal ifite ubunararibonye muri aya marushanwa.

Umutoza Kayiranga Baptista yamaze gutangaza abakinnyi 11 abanza mu kibuga aho yakoze impinduka imwe ya Habimana Hussein wazanwe mu kibuga hagati hanyuma Ciza Hussein ajya ku ntebe y’abasimbura mu gihe Iragire Saidi we yabanje mu mutima w aba myugariro we na Rugwiro Herve.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabwiye abakinnyi ko buzabakubira inshuro 16 agahimbazamusyi bahabwaga nibaramuka basezereye iyi Al Hilal aho barava ku bihumbi 25 FRW bakagera ku bihumbi 400 FRW nibatsinda uyu mukino.

Abakinnyi 11 Rayon Sports ibanza mu kibuga imbere ya A l Hilal

Ibitekerezo

  • Imana ibafashe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa