skol
fortebet

Rayon Sports yamaze kubona amafaranga yo kugura Muhadjiri na Bola Lobota wo muri RDC

Yanditswe: Monday 22, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi n’abafana ba Rayon Sports bamaze gukusanya miliyoni 15 basabwa ngo bagure Hakizimana Muhadjili wari umaze iminsi mu kato k’iminsi 14 muri imwe mu mahoteli I Kigali.

Sponsored Ad

Rayon Sports iri mu makipe yateye intambwe ya mbere yo kwegera Muhadjiri Hakizimana watandukanye na Emirates FC, ayisaba kumuha miliyoni 15 Frw ku mwaka umwe n’umushahara wa miliyoni 1 Frw ku kwezi.

Amakuru dukesha IGIHE nuko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuzaga ko Muhadjiri yasinya imyaka ibiri kuri miliyoni 15 Frw, we ababwira ko kugira ngo asinye igihe kingana gutyo bisaba ko bamuha miliyoni 20 Frw ndetse akazajya ahembwa miliyoni 1.2 Frw ku kwezi.

Amakuru avuga ko ku munsi w’ejo tariki ya 21 Kamena 2020,habaye inama yahuje komite nyobozi ya Rayon Sports mu rwego rwo kureba umubare w’amafaranga amaze kuboneka mu rwego rwo kugura Muhadjiri.

Habaye ubukangurambaga mu bafana baritanga karahava kuko Fan Club ya Gikundiro Forever mu minsi ibiri yari imaze gukusanya arenga miliyoni 2.

Amakuru avuga Paul Muvuni yatanze miliyoni 3, Munyakazi Sadate nka perezida na we atanga andi, aya yose akaza yiyongera ku yandi yavuye mu bukangurambaga ndetse n’andi matsinda y’iyi kipe.

Amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports ishaka gusinyisha uyu mukinnyi akiva mu kato ari buhite asinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe aho azajya ahembwa miliyoni n’ibihumbi 200.

Uretse Hakizimana Muhadjiri, Rayon Sports yifuza kandi gusinyisha rutahizamu Bola Lobota Emmanuel uhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rayon Sports kandi igiye gusinyisha umukongomani utaha izamu witwa Bola Lobota wigeze kuza muri Rayon Sports muri Kamena umwaka ushize aza kunaniranwa n’ubuyobozi bwariho kuko yasabaga Miliyoni 18 n’ibihumbi 800 FRW by’umushahara.

Bivugwa ko Bola Lobota yamaze kwemera kuzakinira Rayon Sports nyuma y’uko bamuhaye miliyoni 12 n’umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi gusa bivugwa ko yemeye ko ikipe imujyamo ideni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa