addresiya
Kigali
startimes

Rayon Sports yananiwe gusubiramo amateka yakoreye kuri Al Hilal mu myaka 25 ishize

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 August 2019 Yasuwe: 3347

Ikipe ya Rayon Sports inaniwe kwibikira impamba izayikura muri Sudani yemye kuko yanganyije igitego 1-1 na Al Hilal mu mukino ubanza w’ijonjora ryibanze rya CAF Champions League wabereye I Kigali.



Rayon Sports yatangiye umukino neza irusha Al Hilal,yananiwe guha ibyishimo abakunzi bayo bari baje kuri stade ya Kigali ku bwinshi inganya igitego 1-1.

Rayon Sports yari izi neza ko ikeneye ibitego byinshi kugira ngo yibikire impamba izayikura muri Sudani mu mukino wo kwishyura,yatangiye isatira cyane byatumye ku munota wa 13 ibona uburyo bukomeye ubwo umukinnyi Mugheni Fabrice yateraga ishoti rikomeye mu izamu rya Al Hilal,umunyezamu Yonis Atlayed Al Hassan awushyira muri koloneri.

Rayon Sports yakomeje gusatira ibifashijwemo na rutahizamu Micheal Sarpong wari uhagaze neza muri uyu mukino gusa umupira mwiza yahawe ku munota wa 15 ari wenyine ntiyabashije kuwushyira mu rushundura nubwo yari yaraririye.

Ku munota wa 19 Sarpong yafunguye amazamu ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ukubita umutambiko umunyezamu wa Al Hilal ntiyabasha kuwukuramo.

Ii gitego cyatutse ku mupira watewe neza na Iradukunda Eric awuha Ciza Hussein nawe awuhereza Iranzi Jean Claude washatse gutera ishoti rikomeye umukinnyi wa Al Hilal aramwitambika,usanga Sarpong atera adahagaritse.

Ibyishimo by’abafana ba Rayon Sports ntibyatinze kuko ku munota wa 26 ubwugarizi bwa Rayon Sports bwarangaye cyane,rutahizamu Nazar Hamid Nassir acenga Habimana Hussei ahita aroba umunyezamu Kimenyi Yves.

Al Hilal yagombaga kuba yarangije igice cya mbere iyoboye umukino kuko ku munota wa 42 yabonye uburyo bwiza ubwo Waleed Hamid yateraga umutwe mu izamu rya Rayon Sports,Kimenyi Yves agarurira umupira ku murongo,Rutanga awutera hanze.

Nk’ibisanzwe ku makipe y’Abarabu,igice cya kabiri akina yugarira cyane ndetse uyu munsi niko yabigenje igerageza kuzibira rutahizamu Sarpong wari wabagoye cyane.

Umutoza Robertinho wari utoje Rayon Sports muri uyu mwaka,yinjije mu kibuga Mugisha Gilbert ku munota wa 53 asimbuye Ciza Hussein kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi ariko uku gusimbuza ntacyo kwamumariye.

Rayon Sports yakinaga ubona nta gitutu iriho nta buryo bukomeye yabonye mu gice cya kabiri bitewe ahanini no kutigaragaza kwa Jules Ulimwengu ndetse n’imbaraga nke z’abakinnyi bo hagati.

Al Hilal yacungiraga kuri contre attack yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 72 ubwo ba rutahizamu ba Al Hilal bazamukanye umupira bacenga Hussein,rutahizamu Walaa Eldin ateye mu izamu,Nshimiyimana Imran awukubita igituza ujya muri koloneri.

Ulimwengu utagaragaye muri uyu mukino yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu ku munota wa 94 w’umukino,atera ishoti myugariro wa Al Hilal awukuramo n’akaboko ujya muri koloneri.

Rayon Sports yananiwe gusubiramo amateka yakoze kuwa 06 Werurwe 1994 ubwo yanyagiraga Al Hilal ibitego 4-1,izerekeza muri Sudani mu byumweru 2 biri imbere isabwa gutsinda cyangwa kunganya ibitego 2-2 cyangwa birengaho kugira ngo ikomeze.


Sarpong yitwaye neza imbere ya Al Hilal

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sanchez

    ariko mana we kuki muduka amateka kurusha ibirimbere nonese abakinnyi bakinye iyo match 1994 nibo bakinye? niho se bakiniye? abatoza nibabandi? muzamure imyunvire amazi siyayandi.

    August 2019
  • chat_bubble Mukino

    ikipe zatweretse umukino mwiza, rayo kugirango ikomeze birayisaba kuzakinisha abakinyi 3 muri defance kuko abarimo uyumunsi ntibaramenyerana.

    August 2019
  • chat_bubble Mukino

    ikipe zatweretse umukino mwiza, rayo kugirango ikomeze birayisaba kuzakinisha abakinyi 3 muri defance kuko abarimo uyumunsi ntibaramenyerana.

    August 2019
  • chat_bubble Kamayirese

    Tuzayitsindira iwayo kuko nabonye ubwigarizi bwacu buyoboyer na Rugwiro buhagaze nezaaaaa. hahahahahahaahahahahahaahahaahaahahahahahahah,courage pe

    August 2019

Inzindi nkuru

Usain Bolt arashinjwa gushaka guca inyuma umugore we ubwo yari...

Umunya Jamaica witwa Usain Bolt wamaze igihe kinini ari nimero ya mbere ku...
24 May 2020 Yasuwe: 901 0

Iragire saidi yatangiye kotsa igitutu Rayon Sports ngo imurekure yerekeze...

Myugariro Iragire Saidi yamaze kwandikira RAYON SPORTS FC ayisaba kumuha...
24 May 2020 Yasuwe: 1948 0

Robin Van Persie yatangaje umutoza wamukubise urushyi n’umwiza kurusha...

Uwahoze ari kabuhariwe mu gutsinda ibitego mu Bwongereza,Robin van Persie...
24 May 2020 Yasuwe: 2952 0

Myugariro Irambona Eric wari umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports...

Myugariro Irambona Eric wari ufite agahigo ko kuba umukinnyi umaze imyaka...
23 May 2020 Yasuwe: 1732 0

N’Golo Kante yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ikintu gihenze yaguze...

Umukinnyi wa Chelsea, N’Golo Kante usanzwe uzwiho kwicisha bugufi no...
23 May 2020 Yasuwe: 3940 0

Habuze gato ngo Lionel Messi asezere mu ikipe ya FC Barcelona

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Argentine Lionel Messi umaze imyaka igera...
22 May 2020 Yasuwe: 3901 0