skol
fortebet

Rayon Sports yanyagiye Musanze FC irushaho gushimangira intambwe iyiganisha ku gikombe

Yanditswe: Friday 17, May 2019

Sponsored Ad

Rayon Sports yongeye gushimangira ko ititeguye kurekura igikombe ngo gisange mukeba wayo APR FC,kuko yihanije Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona,iyitsindira ibitego 3-1 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda yagowe bikomeye n’igice cya mbere cyarangiye itsinzwe igitego 1-0,ariko yaje yahindutse inkuba mu gice cya kabiri,ishyiramo ibitego 3 ndetse irusha cyane Musanze FC yari yabanje kuyikanga.

Rayon Sports yatangiye igice cya mbere iri ku rwego rwo hasi ndetse abakinnyi bayo bagera imbere y’izamu ariko kubona izamu bikaba ikibazo cyane ko bateraga amashoti adakanganye yoroheraga umunyezamu wa Musanze FC.

Musanze FC yacungiraga ku mipira Rayon Sports itakaje,yabonye amahirwe yo gutera mu izamu ku nshuro ya mbere ku munota wa 45,ubwo rutahizamu Kambale Salita Gentil yegamiraga Manzi Thierry,ahereza umupira Kikunda Patrick wari wazamutse wenyine ku ruhande rw’ibumoso,nawe asiga myugariro Mutsinzi Ange niko guhereza umupira mwiza cyane Cedric Mugenzi ahita atsinda igitego cya mbere.

Iki gitego cyaciye intege abakinnyi,abafana n’abatoza ba Rayon Sports kuko bari basanzwe bazi uko Musanze FC ikunze kubagora gusa bajya kuruhuka bakubita agatoki ku kandi.

Robertinho uzwiho gusoma umukino cyane,yatangiye igice cya kabiri asimbuza,akuramo myugariro Habimana Hussein ashyiramo Mugisha Gilbert kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi.

Bidatinze Rayon Sports yahise ibona coup Franc ku munota wa 48,Manishimwe Djabel ahita ayitereka ku mutwe wa Manzi Thierry,uyu kapiteni yishyurira Rayon Sports.

Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo,yahise icana umuriro imbere y’izamu rya Musanze,abakinnyi bose bigira imbere barayataka karahava.

Ku munota wa 58,nibwo rayon Sports yari yimye umupira Musanze FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Micheal Sarpong ku mutwe nyuma y’umupira mwiza yahawe na Manzi Thierry.

Rayon Sports ntiyigeze iha Musanze agahenge,kuko yayisatiriye karahava,ibura umupira byatumye ku munota wa 68,Kakule Mugheni Fabrice witwaye neza muri uyu mukino,ahereza umupira mwiza Manishimwe Djabel,wacenze myugariro Munezero Fiston yikubita hasi ahita atsinda igitego cya 3.

Rayon Sports yakinnye igice cya kabiri mu buryo bwa kinyamwuga cyane,yarushije bikomeye Musanze FC ndetse byashobokaga koi bona igitego cya 4 ubwo ku munota wa 85 Sarpong yaherezaga umupira Jules Ulimwengu utahiriwe muri uyu mukino,asigarana n’umunyezamu wenyine ateye awukuramo.

Musanze FC yongeye kuzuka mu minota 4 y’inyongera aho Barirengako yasigaranye n’izamu ryambaye ubusa,atera umupira mu izamu Mutsinzi Ange awukuramo n’umutwe ujya muri Koloneri.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports iteye mu isamu inshuro 6 kuri 2 za Musanze ndetse yayoboye umukino ku kigero cya 57 kuri 43 ya Musanze FC.

Mu gihe habura imikino 2 gusa ngo shampiyona irangire,Rayon Sports imaze imikino 17 idatsindwa irayoboye n’amanota 66,ikaba irusha APR FC ya kabiri amanota 4 ariko iracyafite umukino izahuramo na AS Muhanga ku munsi w’ejo.

Ibitekerezo

  • amafaranga bahaye musanze iyasubize dore akazi karayinaniye. uziko igitego cya Rayon cyajyagamo nkagirango Kigali irafashwe kubera urusaku rwahitaga rwumvikana ahantu hose. gusa iyi championa irakomeye ndabarahiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa