skol
fortebet

Rayon Sports yasabwe kwishyura Minnaert mu minsi 7 byakwanga amafaranga yayo azava muri FIFA agafatirwa

Yanditswe: Tuesday 11, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuhesha w’inkiko w’umwuka Me Ntirushwa Ange Diogene yandikiye FERWAFA ayisaba gufatira amafaranga ya Rayon Sports bitewe n’uko nta bushake igaragaza mu kwishyura umwenda wa Ivan Minnaert.

Sponsored Ad

Uyu muhesha w’inkiko yavuze ko Rayon Sports imaze amezi 7 nta bushake ifite bwo kwishyura uyu mutoza w’Ububiligi,Minnaert ariyo mpamvu asaba FERWAFA gufatira amafaranga iyi kipe izagabana kuyo FIFA yageneye amakipe.

Uyu muhesha kandi yamaze kwandikira Rayon Sports abinyujije muri FERWAFA ayimenyesha ko mu minsi irindwi uhereye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2020 igomba kuba yarangije kwishyura Ivan Minnaert umwenda imurimo wose.

Uyu muhesha w’inkiko yabwiye FERWAFA ko bahaye Rayon Sports integuza y’iminsi 7 yo kwishyura,itabikora bikazakorwa ku gahato nk’uko amategeko abiteganya.

Mu mafaranga Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert haziyongeraho ibihumbi magana arindwi na bitanu n’amafaranga magana abiri (705,200 FRW) nk’igihembo cy’umuhesha w’inkinko, amafaranga angana na 5% bya 14,320 USD nk’umwenda mbumbe Rayon Sports ibereyemo Ivan Minnaert.

Mu ntangiriro z’kwezi gushize, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Rayon Sports ko ifite iminsi 60 gusa yo kuba yamaze kwishyura Ivan Minnaert, bitaba ibyo ikazafatirwa ibyemezo bikomeye birimo gukurwaho amanota cyangwa kubuzwa kwandikisha abakinnyi yaguze.

Uyu muhesha w’inkiko yavuze ko ibi bibaye nta nyungu Ivan Minnaert yabigiramo kuko umwenda we ntiwaba wishyuwe.

Tariki 22 Ukuboza 2019 ikipe ya Rayon Sports yategetswe kwishyura Ivan Jacky Minnaert amadolari ya Amerika angana n’ibihumbi cumi na bine na magana atatu na makumyabiri (14,320 USD) y’umwenda imufitiye hamwe n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW) nk’igihembo cya avoka we.

Nyuma, Komisiyo yaje gusanga Rayon Sports yarishyuye ibihumbi bibiri by’amadolari ya Amerika (2000 USD) angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda na makumyabiri na bine y’amafaranga y’u Rwanda (1,924,000 FRW).

Umubiligi Ivan Minnaert yatoje Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2015/16 aza gusezera bitunguranye.Nyuma yaragarutse ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Minnaert witeguraga kurega Rayon Sports, yemerewe ibihumbi $15, ahabwa igice cya mbere kingana n’ibihumbi $7500 tariki ya 19 Nzeri 2018 binyuze kuri Ecobank ndetse yemererwa kugirwa umuyobozi wa Tekinike, agahabwa amasezerano tariki ya 25 Nzeri.

Nyuma y’uko Rayon Sports itubahirije ibyumvikanyweho n’impande zombi mu magambo hari n’ubutumwa bohererezanyije kuri email, Me. Mulindahabi Olivier uhagarariye inyungu za Minnaert, yatanze ikirego mu Bunyamabanga bwa FERWAFA tariki ya 4 Ukwakira 2018, asaba kurenganurwa k’umukiliya we, ko yahabwa ibirarane by’amezi atahembwe n’indishyi zo kwirukanwa atategujwe.

Mu byo yasabaga, harimo imishahara y’amezi abiri (Nyakanga na Kanama) ingana n’ibihumbi $8000, ibihumbi $4000 byo kumusezerera nk’uko byari bikubiye mu masezerano y’akazi, ibihumbi $20 byo gusesa amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amatego, $300 y’agahimbazamusyi k’imikino ibiri ikipe yatsinze akiyitoza.

Hari kandi $5,165 y’igice Rayon Sports yari yamusigayemo kuko yayigejeje mu matsinda ya CAF Confederation Cup, $3,750 angana na 5% by’amafaranga Rayon Sports yahawe nyuma yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, ibihumbi $10 y’igihembo cya Avoka na $820 y’itike y’indege ya Kigali-Brussels.

Nyuma yo guterana mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2019, Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakirambirane kamaze gusuzuma ibyo uruhande rurega rwavuze, kakanifashisha ingingo zirimo iya 30 mu gika cya mbere n’icya kabiri by’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, kemeje ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Mu Ukuboza 2019 nibwo komisiyo y’ubujurire yize ku bujurire bwa Rayon Sports basanga igomba kwishyura ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.5 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw yari yaciwe mbere.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa