skol
fortebet

Rayon Sports yasezerewe muri CAF Champions League idatsinzwe

Yanditswe: Sunday 25, Aug 2019

Sponsored Ad

Igitego Rayon Sports yatsindiwe I Kigali na Nazar Hamid Nassir mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League kibaye intandaro yo gusezererwa rugikubita kuko yanganyirije muri Sudani 0-0 na Al Hilal mu gihe mu mukino ubanza byabaye igitego 1-1.

Sponsored Ad

Rayon Sports yerekeje muri Sudani ifite intego yo gushaka intsinzi cyangwa se kunganya ibitego 2 kuzamura,yananiwe kwinjiza igitego mu izamu rya A l Hilal mu mukino wo kwishyura warangiye ari 0-0.

Nubwo Al Hilal yagerageje kwima umupira Rayon Sports,ntiyashoboye kuyinjiza igitego bitewe na myugariro Iragire Saidi wigaragaje cyane muri uyu mukino nyamara yimwe umwanya mu mukino ubanza wabereye I Kigali.

Rayon Sports yahuye n’imvune 2 muri uyu mukino zatumye isimbuza mu buryo itateganyije aho ku ikubitiro Rugwiro Herve yavunitse mu gice cya mbere asimburwa na Mugisha Gilbert hanyuma mu minota ya mbere y’igice cya kabiri Kakule Mugheni Fabrice nawe aravunika asimburwa na Nizeyimana Mirafa.Ukundi gusimbuza Kayiranga yakoze n’ukuvanamo Iranzi asimburwa na Ciza Hussein

Rayon Sports ntiyashoboye kubyaza amahirwe uburyo yabonye imbere y’izamu burimo ubwa Mugisha Gilbert na Micheal Sarpong.

Rayon Sports igomba kugaruka mu Rwanda gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona iteganyijwe mu kwezi k’Ukwakira.

Mu cyiciro gikurikira,ikipe ya Al Hilal izahura na Enyimba FC yanyagiye Rahimo ibitego 5-0 mu mukino wo kwishyura mu gihe ubanza Rahimo yatsinze 1-0.

Ibitekerezo

  • iyi committee ya Sadat ntaho izageza iyi kipe kbs, kubona bananirwa gutegura umukino bakiriye hano Kigali? kuva babima iriya penalty yaribonetse kumunota wanyuma nahise mbona ko ntakigenda kbs, ntibazi ibyo barimo. iyaba ari ba Freddy ngo ureba uburyo bakora umuti.

    iyi committee ya Sadat ntaho izageza iyi kipe kbs, kubona bananirwa gutegura umukino bakiriye hano Kigali? kuva babima iriya penalty yaribonetse kumunota wanyuma nahise mbona ko ntakigenda kbs, ntibazi ibyo barimo. iyaba ari ba Freddy ngo ureba uburyo bakora umuti.

    Gutsinda no gutsindwa bibaho rwose,guss yo isezerewe itanatsinzwe reka dutegure ahazaza

    ikipe yacu iratubabaje aliko jye nali nabibonye KO tuli butsindwe ubundi igitekerezo abayobozi bâ Rayon Bali bagize cyali cyo ndavuga icyo gusaba KO umukino wo kwishyira utali kubera muli Sudani uliya numuti twali dukoze nuko CAF yatubereye ibamba

    Kuki mwumva ko mugomba gutegura (mwise gukora umuti) mwifashishije guhabwa ibitego byubujura?
    Abo babakorera umuti CAF nayo irababona ikabahata ibihano nkibyo yatanze kubera ikibazo cyabereye i Bujumbura , uwo muco wa ruswa Rayon muyishoramo siwo..

    Ubwo itatsinzwe yakomeje rata "journaliste supporteur" ngwikipe ivuyemo idatsinzwe??!!!ivuyemo nanabi ahubwo itarenze umutaru hhhhh

    Nyuma yo kuvamo kwa Gasenyi ubwo hagiye gukurikiraho utuntu n’utundi.. mubyitege............

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa