skol
Kigali
startimes

Rayon Sports yashyize ibona ibiro byo gukoreramo [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 October 2020 Yasuwe: 5478

Ikipe ya Rayon Sports‬ imaze igihe ikorera mu kirere yamaze kubona ibiro bishya ku Kimihurura ku muhanda KG 676 St 45 aho izajya ikorera imishinga yose ijyanye n’ikipe.


Mu minsi ishize nibwo Murenzi yavuze ko we na bagenzi be bari kuyoborana inzibacyuho bari gushaka ibiro bya Rayon Sports ndetse bamaze ko bamaze kuvugana n’abafite ibikombe by’ikipe kuba babizanye ku buryo nibafunguro ibi biro bazahita babishyiramo.

Ati "Turashaka ko ikipe iba ifite ibiro, bizwi ngo ikipe ibarizwa aha. Turi kuhashaka kandi twakoze budget.Twavuganye n’abayobozi Rayon Sports yatwaye ibikombe bayoboye kandi bemeye kubizana."

Murenzi yavuze ko iyi nzu izajya inacururizwamo ibikoresho by’ikipe ndetse ushaka serivisi y’ikipe wese niho azajya ayikura.

Umuyobozi wa RGB,Dr Usta Kayitesi yavuze ko bitangaje kuba ikipe nka Rayon Sports imaze imyaka isaga 50 nta biro igira ndetse ngo yatwaye ibikombe bisaga 20 ariko babonye 2 mu igenzura ryakozwe aho ibindi byaburiwe irengero.

Yavuze kandi ko Rayon Sports yari ifite amazina abiri, ifite ibyicaro bine ndetse n’ibirangantego birenze kimwe kandi byose bikaba byaragiye bitangazwa ko byemewe n’amategeko aho byagiye bihinduka bitewe n’umuyobozi uyiyoboye.

RGB ivuga ko Rayon Sports kuri ubu ifite amadeni arenga miliyoni 800 arimo miliyoni 200 zaje ku ngoma ya Munyakazi Sadate aho kuri compte zose za Rayon Sports zose hariho ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda. RGB ariko ikaba ivuga ko ubwo Sadate Munyakazi yatorwaga kuri compte za Rayon Sports na bwo hariho ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu minsi 30 komite ya Murenzi Abdallah nka Perezida, Twagirayezu Thaddée na Me Nyirihirwe Hilaire yahawe,imaze gukora byinshi birimo no gushaka amafaranga yo kubaka ikipe.






Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Alias

    Nabazaga niba iyo nzu mukoreramo ari iy’umuryango wa Rayon cg se ari inkodeshanyo. Ibyo bikombe biherereye he? Babizane cg se RIB ikore akazi kayo. Ntabwo ari ibyo kunyweramo amazi mu ngo za bo. Byaganye he? Ibaze imyaka 50 itagira ishyikirizo n’ukuntu yahitinze . Erega ni amateka. Murenzi icyizere wagiriwe nubwo bitoroshye reba ko Rayon yasubira mu yandi makipi si non nibyanga izaseswe nta kundi. Biravunanye ariko wihangane.

    1 week ago

Inzindi nkuru

SKOL yagiranye ibiganiro na komite nshya ya Rayon Sports

Kuri uyu wa Kabiri, ubu buyobozi bushya bwa Rayon Sports bwakiriwe...
28 October 2020 Yasuwe: 816 0

Josep Maria Bartomeu yamaze kwegura ku buyobozi bwa FC Barcelona

Perezida wa FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu,yamaze gutanga ubwegure bwe...
27 October 2020 Yasuwe: 1211 0

Mugheni Fabrice wakunzwe n’abafana ba Rayon Sports yerekanwe nk’umukinnyi...

Umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice wahoze akina hagati mu kibuga muri Rayon...
27 October 2020 Yasuwe: 901 0

Jose Mourinho yarakariye abakinnyi be kubera ibyo yabasanzemo nyuma...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yarakariye abakinnyi be nyuma y’umukino...
27 October 2020 Yasuwe: 2322 0

Mikel Arteta yatangaje impamvu Arsenal ikomeje gutsindwa umusubirizo

Umutoza Mikel Arteta w’ikipe ya Arsenal yatangaje ko impamvu ikipe ye iri...
27 October 2020 Yasuwe: 2005 0

FC Barcelona yashinje umusifuzi wayisifuriye ku mukino wa El Clasico kuba...

Ikipe ya FC Barcelona yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru...
26 October 2020 Yasuwe: 1415 0