skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije Ciza Hussein yakuye muri Mukura VS [Yavuguruwe]

Yanditswe: Friday 21, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Ciza Hussein Mugabo ufite inkomoko mu Burundi ariko ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 mu gihe Rayon Sports icyumvikana na myugariro witwa Moussa Muryango wabaye kapiteni w’Intamba mu Rugamba z’abatarengeje imyaka 23.

Sponsored Ad

Ciza Hussein wari umaze imyaka 6 akinira ikipe ya Mukura VS ndetse yabaye na kapiteni wayo,yaraye asezeye kuri iyi kipe yamugize igihangange niko kubyuka asinyira ikipe ya Rayon Sports.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze,Ciza yagize ati "Ndagira ngo mfate akanya gato nshimire umuryango wa Mukura nyuma y’imyaka itandatu nari maze mu ikipe hamwe namwe. Byari byiza ndetse no mu bihe bibi mwanyeretse urukundo rw’ikipe. Nifuzaga gukomezanya namwe ariko umuntu arakura, ni umwanya wo gufata icyemezo nkajya ahandi. I Huye ni mu rugo, Mukura ni umuryango. Ndabifuriza amahirwe no gukomeza. Naje nemye kandi ngiye nemye.”

Amakuru avuga ko Ciza Hussein yahawe akayabo ka miliyoni 8 FRW kugira ngo asinyire ikipe ya Rayon Sports aya masezerano y’imyaka 2 iri imbere.

Ciza yatangiriye umupira mu ikipe y’abana ya Etoile de Bwiza afite imyaka 10, ahamara imyaka ibiri ajya mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu ya se wa Ndikumana Hamadi Katauti yahuriyemo na Kwizera Pierrot nawe wakiniye Rayon Sports.

Ciza yakiniye Dynamic umwaka umwe mbere yo kubengukwa na Atlético Olympique ayikinira imyaka itanu. Umutoza Kaze Cédric wamutozaga ni we wamuzanye muri Mukura muri 2013.

Myugariro Moussa Muryango wavutse kuwa 25 Gicurasi 1999 nawe ari hafi gusinyira Rayon Sports avuye mu ikipe ya Vital’o cyane ko yari kumwe na Ciza Hussein bagiye gusinya gusa we ntabwo biramenyekana impamvu atasinye.


Ciza Hussein na Muryango mu gitondo ubwo bari bagiye gusinyira Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa